Mu gusoza umwaka ku itariki ya 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2013, umuhanzi Kitoko Bibarwa wari mu Bubiligi yataramanye n’Abanyarwanda nubwo atabonye umwanya uhagije wo kuririmba bitewe n’Abanyasenegali bihariye igice kinini cy’igitaramo.
Kitoko wafatanyije n’Abanyasenegale barimo Viviane N’dour mu gitaramo cyo gusoza umwaka, yari yatumiwe i Buruseli n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda ategura ibitaramo "Ebene Event" na "Team Production".
Muri icyo gitaramo, Abanyarwanda ntibabonye Kitoko aririmba umwanya munini, kuko Abanyasenegali bawihariye.
Nyuma yo kudahabwa umwanya uhagije, Justin Karekezi umwe mu bateguye iki gitaramo yatangarije IGIHE ko yanenze Abanyasenegali batubashye igihe bari bahawe.
Kitoko we yatangarije IGIHE ko n’ubwo atabonye umwanya wo kuririrmba igihe gihagije, agahe gato yahawe yagakoresheje neza, ati « Nta kundi niko byagenze ariko umwanya badusigiye twawishimyemo kandi bigenda neza. »



















TANGA IGITEKEREZO