Umuhanzi n’umukinnyi wa filme, Chris Brown, biteganyijwe ko azataramira mu gihugu cya Uganda taliki ya 21 Ukuboza 2012.
Nk’uko New Vision yabitangaje, Entertainment industry yo muri Uganda imaze gushyira ahagaragara ko nyuma y’aho Chris Brown tariki ya 17 Ugushyingo 2011 atangiye kuzenguruka imwe mu mijyi y’i Burayi mu gihugu cya Norvege no mu Bufaransa, noneho azaza no mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Uganda.
Chris Brown watangiye kuzamuka mu mwaka wa 2005 afite imyaka 16 ahitwa Tappahannock na Virginia, yifuzaga kuba yamera nka Michael Jackson na Stevie Wonder kuko yabakundaga cyane.
Chris Brown yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (American Grammy Award) muri uyu mwaka.
Akon azataramira i Nairobi
Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal azataramira muri Kenya mu mujyi wa Nairobi kuri wa Kabiri tariki 30 Ukwakira.
Ibi byashizwe ahagaragara na Akon mu kiganiro yatanze kuri Skype mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yemezega ko azaherekezwa n’abacuranzi be bose ndetse n’abashinzwe gutunganya amajwi y’indirimbo ze.
Mu kiganiro cyamaze isaha imwe, Akon yakomeje atangariza abanyamakuru ati ”Umuhanzi wese uzashobora kunshyikiriza igihangano cyangwa akagishikiriza umwe mu bo dukorana tuzakoresha uburyo bw’itumanaho bugezweho tumushyire muri sosiyete yacu.”
Iki gitaramo kizabera ahitwa Carnivore Grounds kizaba umwanya mwiza wo gutoranya abahanzi bafite ubushobozi n’impano yo kuririmba kurusha abandi bo mu mujyi wa Nairobi kuko bazamurikira Akon n’abafatanyabikorwa be ibihangano byabo kugira ngo na bo batezwe imbere.



















TANGA IGITEKEREZO