Umuhanzi ’Chrispin Ngabirama’ uririmba indirimbo z’amahoro mu njyana ya Reggae, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Igihe ni iki" yo gufasha abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Chrispin, usanzwe n’ubundi yarihaye inshingano zo kuririmba kuri Afurika, cyane cyane ku gihugu cyamubyaye, yatanze umusanzu w’indirimbo yo gufasha abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aho ahumuriza ababuze ababo abasaba kwiyubaka.
Aganira na IGIHE, yagize ati: "Muri iki gihe cyahariwe kwibuka no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, ndabwira abanyarwanda ko tugomba gufatanya kwibuka abacu bazize ubwoko bwabo batahisemo kandi tukagerageza kuba hafi y’abantu bakomerekejwe na Jenoside, tubahumuriza."
Reba indirimbo "Igihe ni iki" hano:



















TANGA IGITEKEREZO