00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira afatanyije n’abandi bashinze ikigo giteza imbere muzika mu Rwanda

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 26 March 2013 saa 08:00
Yasuwe :

Mu Rwanda havutse ikigo gishya cyitwa DEATA kigamije guteza imbere imyidagaduro no kumenyekanisha abahanzi, by’umwihariko abakora umuziki nyarwanda.
Iki kigo cyashinzwe na Alpha Rwirangira n’umujyanama we Tidjala Kabendera bafatyije na Producer David, Ernesto Ugeziwe na Anitha Pendo, bakaba bafite intego yo kuzamura ireme ry’imyidagaduro bategura ibitaramo, kumenyekanisha abahanzi no guharanira ko umuziki w’u Rwanda wakwambuka imbizi z’u Rwanda.
Nk’uko David yabitangarije IGIHE, yagize (…)

Nk’uko David yabitangarije IGIHE, yagize ati: "Ubundi DEATA ni ijambo ry’impine rigizwe n’amazina y’abagize iki kigo, ni ukuvuga David, Ernesto, Anitha, Tidjala na Alpha. DEATA iyobowe na Alpha, akungirizwa na Tidjala Kabendera, ikaba izakora ibikorwa bijyanye no kuzamura abahanzi b’ingeri zose binyuriyee muri label ya Future Record isanzwe ibarizwamo abahanzi nka Alpha, Auddy, Peace na Fax."

yavuze kandi ko ku ikubitiro, batangiranye no gutegura ibitaramo harimo nk’ icyamenyekanye cy’umuhanzi Alpha Rwirangira bari bateguriye abana mu mpera z’umwaka wa 2012.

Anitha Pendo, Dj akaba na Mc
Tidjala Kabendera
David Pro
Ikirango cya 'Future Record'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages