Mukantabana Rose umuyobozi w’umutwe w’abadepite ni umwe wagize igitekerezo cyo gutinyura abagore kuba bajya mu buyozi aho ariwe wayoboye inteko nshingamategeko. Yavukiye mu karere ka nyanza mu ntara y’amajyepfo, amashuri ye ya kaminuza yayarangije mu 1992. Nk’uko abivuga yemeza ko kuva cyera yakundaga injyana zituje.
Abitangariza Sunday night yagize ati” njye kuva cyera nakundaga indirimbo zituje, kuko nibwo wumva ubutumwa buri mu ndirimbo kurusha kumva izindi ziba zifite ingoma gusa akaba arizo wumva kurusha kumva ubutumwa buyirimo”. Yakomeje atangaza ko umukino yakundaga gukina cyera akiri mu mashuri, ari umukino wa volleyball.
Mukantabana Rose niwe muyobozi w’inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite.



















TANGA IGITEKEREZO