Kenshi abahanzi usanga bakunda kwita ku mubiri wabo, aho usanga bashimishwa no kugaragara neza aho bari hose, bambaye bakaberwa kuko baba bahanzwe amaso na benshi.
Mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ngo batica "look" yabo, benshi mu bahanzi usanga hari siporo runaka bakora. Bamwe muri bo baduhishuriye izo bitabira.
1.Fireman
Uyu muhanzi ukoresha injyana ya Hip Hop yamenyekanye mu ndirimbo “Mama Rwanda”, avuga ko iyo abonye umwanya atari mu muziki cyangwa izindi gahunda z’akazi, ajya gukina karate ndetse ngo niwo mukino akunda kurusha indi.
2. Ruhumuriza James (King James)
Umuhanzi King James uzwi mu ndirimbo Pala Pala avuga ko iyo atari muri muzika afata umwanya akajya koga, gusa yanze gutangaza aho akoreramo iyo siporo, ariko ni ku Kicukiro.
3. Bagabo Adolphe (Kamichi)
Kamichi uzwi mu ndirimbo nka “Byacitse” n’izindi ziri mu njyana y’Abanyafurika (Afrobeat) avuga ko akunda gukina umukino wa Basketball, Umupira w’amaguru, Volleyball na Karate. Kamichi avuga ko muri iyi minsi afite imvune ku ino yagize ari gukina umupira w’amaguru.
4. Jules Sentore
Jules azwi mu ndirimbo “Udatsikira” ndetse na “Muraho neza” yitiriye album ye ya mbere avuga ko we akunda gukora siporo yo kwiruka.
5. Bibarwa Patrick (Kitoko)
Kitoko uzwi mu njyana ya “Afrobeat” mu ndirimbo “Agakecuru” avuga ko ubu asigaye akunda gukora siporo yo koga muri Nyarutarama Tennis Club, ariko mbere yakinaga umupira w’amaguru muri ETO Kicukiro.
6. Ama G the Black
Umuhanzi Hakizimana Amani bita Ama G The Black wamenyekanye kuva muri 2012 mu ndirimbo “Uruhinja” avuga ko akora siporo yo gutwara igare, ndetse rimwe na rimwe iyo abonye umwanya akora siporo yo kwiruka.
7. Ngabo Medard (Meddy)
Uyu musore uririmba ahanini mu njyana ya R’n’B aho asigaye akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ugereranyije uko asigaye angana kuri ubu n’uko yanganaga mu myaka ibiri ishize usanga harimo ikinyuranyo gikomeye, kuko kuri ubu yitabira cyane siporo yo guterura ibyuma ndetse n’indi myitozo myinshi. Kuri ubu yabaye bigango.



















TANGA IGITEKEREZO