Umuhanzi Tuyishime Joshua, ‘Jay Polly’, ukora injyana ya Hip Hop, arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu gutanga umusanzu ku babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Nubwo muri iyi minsi y’icyunamo atari mu Rwanda kubera impamvu z’akazi, aho yagiye i Dubai kuzana ibyuma byo gushinga Studio, Jay Polly yasabye urubyiruko kugira umuhate mu kwibuka no kuba hafi y’ababuze ababo muri ibi bihe biba bitoroshye, bakora ibikorwa by’urukundo kandi baharanira kwigira no kurwanya icyahembera ibisa nk’ibyabaye kugira ngo bitazongera kubaho ukundi, kuko ari bo Rwanda rw’ejo.
Mu butumwa yatanze, Jay Polly yagize ati ’’Nubwo ndi hanze y’u Rwanda, nk’umunyarwanda bireba, sintinda ndaza vuba nifatanye n’abavandimwe n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo gukumira icyayiteye kugira ngo itazongera ukundi.”
Jay Polly mu butumwa bw’umwihariko ku rubyiruko yagize ati: “Ndihanganisha ababuze ababo muri biriya bihe by’amajye, ariko twe nk’urubyiruko tugomba gutanga umusanzu wacu mu bikorwa by’urukundo, tukibuka duharanira kwigira."
Yatangaje ko aho aherereye, Abanyarwanda abasha kubonana nabo intero ari imwe, igira igira iti: “Ntibizongere ukundi”.
Jay Polly arasaba Abanyarwanda gukomera muri iki gihe, bakanarushaho gutekereza icyatuma igihugu kirushaho gutera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO