Umwe mu bantu bafite amazina akomeye mu njyana ya Rap ku isi, Eminem, ari mu nzira yo kwiyegurira Imana kurushaho nyuma yo kubona ko Imana yamukingiye akaboko inshuro nyinshi kuko hari kenshi yagiye agira ibibazo bimuganisha ku rupfu ariko akarokoka.
Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi akemezwa na bimwe mu bitangazakuru nka rapbasement.com na 106 fm breakfast show, aremeza ko Eminem yafashe gahunda yo kwegera Imana mu bikorwa bye bya buri munsi kugira ngo ashobore gukira ibibazo biri mu bucuruzi bwa muzika muri iyi minsi.
Eminem ku giti cye ntacyo aratangaza kuri aya makuru, gusa byagaragaye kenshi mu binyamakuru ko yagiye ahura n’ibibazo mu buzima bwe byaba ibyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwiheba bikaza gukomera cyane ubwo umwe mu nshuti ze magara DeShaun Dupree “Proof” Holton yapfaga.
Eminem muri iyi minsi aragaragaraho kwiyegereza Imana no kwitaza umuziki, Allhiphop.com ikaba itangaza ko amakuru aturuka mu nshuti ze yemeza ko usibye iyobokamana umukobwa rukumbi wa Eminem Hailie Jade ari mu byatumye Eminem ahindura ubuzima bwe; dore ko uko uyu mukobwa arushaho gukura ari ko Eminem agenda yitarura umuziki.



















TANGA IGITEKEREZO