00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FirstBoy yashyize hanze indirimbo yakoreye Kamichi batabyumvikanyeho

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 24 March 2013 saa 06:36
Yasuwe :

Umusore utunganya indirimbo mu nzu y’Ibisumizi, FirstBoy, yashyize hanze indirimbo yakoreye Kamichi yitwa “Zuba ryanjye” iri ku muzingo w’indirimbo yise ‘Ubumuntu’ batabyumvikanyeho. Nk’uko byabitangajwe mu kiganiro ‘Star Forum’ gica kuri Radio Voice of Africa, Fisrt Boy yafashe umwanzuro wo gusohora indirimbo yakoreye Kamichi nyuma y’uko ayimukoreye akabona ko aho kuyishyira hanze abanza agashyira hanze izo yakoreye mu zindi nzu zitunganya umuziki, kandi yarayimuhaye avuga ko agiye (…)

Umusore utunganya indirimbo mu nzu y’Ibisumizi, FirstBoy, yashyize hanze indirimbo yakoreye Kamichi yitwa “Zuba ryanjye” iri ku muzingo w’indirimbo yise ‘Ubumuntu’ batabyumvikanyeho.

Nk’uko byabitangajwe mu kiganiro ‘Star Forum’ gica kuri Radio Voice of Africa, Fisrt Boy yafashe umwanzuro wo gusohora indirimbo yakoreye Kamichi nyuma y’uko ayimukoreye akabona ko aho kuyishyira hanze abanza agashyira hanze izo yakoreye mu zindi nzu zitunganya umuziki, kandi yarayimuhaye avuga ko agiye kuyitanga ku maradiyo.

FirstBoy yagize ati “Ni jye wayisohoye, na we ntabwo abizi, nayisohoye ku giti cyanjye. Ikibazo cyabayeho, Kamichi yajyanye indirimbo avuga ko azayishyira kuri radiyo, umunsi yagombaga kuyishyiraho, ntabwo yayishyizeho, tuvugana ko wenda aziyongezaho umunsi umwe cyangwa ibiri. Izindi ndirimbo yashyizeho zose zaje zisanga iyingiye yararangiye,we akagenda azifata kuriya buriya ni ubushake bwe, nta kibazo!”

Nyuma y’ibyo, Kamichi yahise atanga itegeko ko iyo ndirimbo idasohoka kuko ari we wenyine ushinzwe kwishyirira hanze indirimbo.

Kamichi ati “Arabizi na we twabyumvinyeho, ambwira ko nta kibazo, kandi na we ndamwumva kuko nk’umu producer, ibyiza bye yakoze bigomba kujya hanze, nanjye ariko naravugaga ngo icyiza abantu batazi, bazagikuza nyuma, kuko ni indirimbo nziza nifuza kuzakorera promotion nyuma y’icyunamo, kuko urabizi ko iyo icyunamo kije, umuziki dukora usa nk’ucururutseho ukuntu, gufata rhythme rero bikagorana”

Abajijwe impamvu yaba yarashyize izindi ndirimbo yakoreye ahandi kandi yarazikoresheje nyuma, iyo akayisimbuka, yagize ati: “Hhhhmmm!!! Ibyo ndamwumva, kuko uriya nkorana na we, nkorana na T-Brown ‘Kabimbye’, iriya byarangiriye umunsi kandi na ‘Byacitse’’ yari yakozwe mbere ya zombi, mbanza ‘Kabimye’ kubera ko hari target nari mfite y’abantu, nyishyira hanze kuko nari nkeneye Aba-adolescents bo kujyana kuri stage kuko ari bo nari nkeneye, na Chris Chittah arihangana dusohora‘Kabimye’, arakomeza arihangana dusohora ‘Byacitse’, aranihangana haza ‘Ndasigaye’.

Kamichi yakomeje avuga ko yumva akababaro ka Producer FisrtBoy akumva, kandi ko hari n’igihe usanga ari akababaro ko mu itangazamakuru we atababaye mu by’ukuri, ko kandi n’iyo yaba adatuje iyo ndirimbo ari iye, ko yubaha uburyoatunganya umuziki n’ubwo byaba ari iyo mpano ye ashaka gutangaza nk’umuhanga yemera, ko afite kuba yareka abandi afitiye indirimbo bakazirekura.

Kamichi yavuze ko yemera ubuhanga bwa FirstBoy, kandi ko niyongera no kumuha amafaranga ngo amukorere atayasubiza inyuma, uko ari showbiz; aba yakoze ngo yimenyekanishe, kandi hari n’iyitwa ‘Sinzagutenguha’ bari gukorana.

Producer FirstBoy ubarizwa mu Ibisumizi
Kamichi washyiriwe indirimbo hanze atabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages