Rukundo Frank umuhanzi, umunyamideli ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi, kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Canada yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda bose muri iki gihe bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aganira na IGIHE, Frank Joe yagize ati” twe nk’abanyarwanda ntago duteze kuzibagirwa amahano yatugwiririye, ahubwo nk’urubyiruko ndestse na buri munyarwanda wese aho ari, muze dushake icyatuma igihugu cyacu kirushaho gutera imbere”. Frank Joe yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye kureba imbere kuburyo nta sekibi yindi yazongera kuremamo abanyarwanda urwango, kandi ko bakwiye kubabarira abo bakoze ayo mahano ko Imana ariyo ifite imigambi kuri bo.
Frank Joe ni umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cya Canada ari naho yashakiye.



















TANGA IGITEKEREZO