00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahunda yose y’irushanwa rya PGGSS III

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 23 February 2013 saa 12:26
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013 mu Rwanda hatangijwe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) III , irushanwa rikomeye kurusha ayandi mu muziki mu Rwanda.
Iri rushanwa rizasozwa ku itariki ya 27 Nyakanga 2013, rimaze amezi ane riba.
Dore amatariki y’ingenzi azaranga iri rushanwa na gahunda yose: Tariki 22 Gashyantare 2013: Abanyamakuru batoye abahanzi 10 bazakomeza Tariki 2 Werurwe 2013 : Gutangaza abahanzi 10 batowe n’abanyamakuru Tariki 30 Werurwe 2013: Abahanzi (…)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2013 mu Rwanda hatangijwe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) III , irushanwa rikomeye kurusha ayandi mu muziki mu Rwanda.

Iri rushanwa rizasozwa ku itariki ya 27 Nyakanga 2013, rimaze amezi ane riba.

Ibyo abanyamakuru basanzwe gukurikiza mu gutora umuhanzi nyawe

Dore amatariki y’ingenzi azaranga iri rushanwa na gahunda yose:

  • Tariki 22 Gashyantare 2013: Abanyamakuru batoye abahanzi 10 bazakomeza
  • Tariki 2 Werurwe 2013 : Gutangaza abahanzi 10 batowe n’abanyamakuru
  • Tariki 30 Werurwe 2013: Abahanzi bazagira uruhare mu bikorwa rusange
  • Tariki 8 Mata 2013: Abahanzi bazagira uruhare muri gahunda yo kwibuka
  • Tariki 12 Mata 2013: Abahanzi bazagira uruhare muri gahunda yo kwibuka
  • Tariki ya 4 Gicurasi 2013: Hazatangira Roadshows-Rusizi
  • Tariki ya 5 Gicurasi 2013: Roadshow Nyamagabe
  • Tariki ya 11 Gicurasi 2013: Roadshow Huye
  • Tariki ya 18 Gicurasi 2013: Roadshow Karongi
  • Tariki ya 19 Gicurasi 2013: Roadshow Ruhango
  • Tariki ya 25 Gicurasi 2013: Roadshow Kabuga
  • Tariki ya 26 Gicurasi 2013: Roadshow Nyamata
  • Tariki ya 1 Kamena 2013: Roadshow Gicumbi
  • Tariki ya 2 Kamena 2013: Roadshow Ngoma
  • Tariki ya 8 Kamena 2013: Roadshow Nyagatare
  • Tariki ya 22 Kamena 2013: Roadshow Muhanga
  • Tariki ya 29 Kamena 2013: Roadshow Musanze
  • Tariki ya 6 Nyakanga 2013: Roadshow Rwamagana
  • Tariki ya 13 Nyakanga 2013: Roadshow Rubavu
  • Tariki ya 20 Nyakanga 2013: Roadshow Kigali
  • Tariki ya 27 Nyakanga 2013: Igitaramo gisoza irushanwa rya PGGSS III
Ubwo hatangizwaga irushanwa rya PGGSS III

Impinduka 5 zigaragara muri gahunda ya PGGSS III ugereranyije n’andi marushanwa ya PGGSS yabanje:

  • 1. Roadshows zavuye kuri 12 ziba 15
  • 2. Roadshow zimwe zizaba zikomeye kurusha izindi; izo ni iza Muhanga, Musanze, Rwamagana, Rubavu na Kigali.
  • 3. LIVE Shows ntizigaraga kuri iyi gahunda nk’uko byari bisanzwe; Roadshow ya nyuma izaba kuwa 20 Nyakanga, Final show ibe kuwa 27 Nyakanga; nyuma y’icyumweru kimwe gusa.
  • 4. Gutora bizatangirana na Roadshows muri Gicurasi, bitandukanye n’uko ubusanzwe gutora byatangiranaga na LIVE Shows.
  • 5. Igitaramo kizerekanwa LIVE kuri RTV ni kimwe gusa; icyo gusoza aya marushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages