00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Gakondo Group’ izaba inkingi z’agaciro k’indirimbo n’imbyino gakondo – Massamba

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 5 April 2013 saa 12:35
Yasuwe :

Mu rwego rwo gusigasira indirimbo n’imbyino gakondo, hashinzwe itsinda rikora ibitaramo kandi rifite n’intego yo kwagukira mu rubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo ryiswe “Gakondo Group”. Aganira na IGIHE, Intore Massamba, umuyobozi wa “Gakondo Group” yatangaje ko iri tsinda ryihaye inshingano yo gusigasira indirimbo n’imbyino gakondo “Gakondo Group” kuko ari bimwe mu ipfundo ry’umuco nyarwanda.
Yagize ati: “Gakondo Group ifite intego yo kuba inkingi z’agaciro k’indirimbo n’imbyino gakondo kuko (…)

Mu rwego rwo gusigasira indirimbo n’imbyino gakondo, hashinzwe itsinda rikora ibitaramo kandi rifite n’intego yo kwagukira mu rubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo ryiswe “Gakondo Group”.

Aganira na IGIHE, Intore Massamba, umuyobozi wa “Gakondo Group” yatangaje ko iri tsinda ryihaye inshingano yo gusigasira indirimbo n’imbyino gakondo “Gakondo Group” kuko ari bimwe mu ipfundo ry’umuco nyarwanda.

Yagize ati: “Gakondo Group ifite intego yo kuba inkingi z’agaciro k’indirimbo n’imbyino gakondo kuko ari ipfundo ry’umuco nyarwanda, kuko amagambo abamo yose aba agaruka ku biranga umuco gakondo w’u Rwanda”.

Yatangaje kandi ko Gakondo Group yubakiye ku gitekerezo cya nyakwigendera Mzee Sentore Athanase, ari na we se umubyara, cyo gusigasira umuco nyarwanda binyuriye mu mbyino n’indirimbo gakondo, dore ko ari we wabatoje ibyo bakora byose.

Mu bikorwa bafite, basanzwe bataramira abantu buri wa gatanu kuri Milles Collines Hotel, kuva isaa moya kugeza isaa yine z’umugoroba, bakaba baranabashije gutegura igitaramo cyiswe “Urugendo rw’indirimbo mu Rwanda” cyabereye ku Ishyo Arts Center ku Kacyiru, tariki ya 3 Mata 1013, kikaba cyari no mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Sentore no kuzirikana ibikorwa bye.

'Gakondo Group', ubwo baheruka gutaramira ku Ishyo Arts Center - Kacyiru

Massamba yongeye ati: “Nkurikije ukuntu igitaramo ‘Urugendo rw’indirimbo mu Rwanda’ cyitabiriwe n’abantu batagira ingano, nabonye ko icyaburaga mu Rwanda ari ugutegura ibintu byabo bumva ko ikibaranga, dore ko ibindi bitaramo bitabira usanga hibanzweho injyana za kizungu cyangwa izizigana.”

Gakondo Group ifite gahunda yo gukora ibitaramo bizazenguruka igihugu cyose, ndetse n’ibyo hanze y’u Rwanda mu rwego rwo gukangurira abanyarwanda kuzirikana umuco gakondo no kwereka abanyamahanga umwihariko w’igihugu cy’u Rwanda.

Massamba yakoze mu muhogo karahava
Ubwinshi n'ibyishimo by'abitabiriye igitaramo byongerereye Massamba ingufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages