Umuhanzi Gisa umaze kumenyekana cyane mu njyana ya R&B, kuri ubu nyuma y’aho yabarizwaga mu nzu itunganya ibihangano by’abahanzi yitwa "Narrow road", ariko akaza kuyivamo akerekeza muri Bridge records, kugeza ubu biravugwa ko atakibarizwa muri iyo studio.
Aganira na IGIHE, Piano utunganya ibihangano muri iyo studio ya bridge records yagize ati” Gisa ntago akibarizwa muri label yacu, kuko yagiye atitwara neza duhitamo kuba twamuhagarika”. Abajijwe imwe mu mpamvu yatumye bahagarika Gisa, yagize ati” ntago nabivuga ngo mbivemo kuko ni byinshi”.
Gisa we mu kwisobanura yagize ati” Njye numvikanye na label yo muri bridge records ko bazamfasha gukora muzika yanjye neza harimo kunkorera indirimbo zidafite amashusho "Audio", ndetse n’izifite amashusho "Video”. Ariko kugeza ubu ntago ibyo twumvikanye babishyiraga mu bikorwa, ariyo mpamvu nanjye nafashe icyemezo cyo gushaka uburyo najya mbona amikoro ariko ntabikesha Bridge records.
Umva indirimbo "Samantha" ya Gisa yakoreye muri Bridge Records



















TANGA IGITEKEREZO