00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gufuha cyane ni imwe mu ngeso z’umuhanzi Uncle Austin

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 8 May 2012 saa 11:43
Yasuwe :

Mu gihe umuhanzi wo mu njyana ya Afro-beat uzwi nka Uncle Austin aherutse gusohora indirimbo yise’Ndafuha’, yanadutangarije ko mu ngesoze habamo gufuha cyane.
Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yadutangarije ko mu buzima bwe agira gufuha gukabije kuko iyo yakunze umwari akunda by’ukuri.
Kuba afuha ariko ntabwo abibona nk’ikosa nk’uko abenshi bakunze kubivuga, kuko umuntu wese udafuhira umukunziwe aba atamukunda byuzuye.
Ati:’’Ubivuga ni umuntu uba utarashakaga kujya mu bucuti bufite (…)

Mu gihe umuhanzi wo mu njyana ya Afro-beat uzwi nka Uncle Austin aherutse gusohora indirimbo yise’Ndafuha’, yanadutangarije ko mu ngesoze habamo gufuha cyane.

Mu kiganiro na IGIHE, Uncle Austin yadutangarije ko mu buzima bwe agira gufuha gukabije kuko iyo yakunze umwari akunda by’ukuri.

Kuba afuha ariko ntabwo abibona nk’ikosa nk’uko abenshi bakunze kubivuga, kuko umuntu wese udafuhira umukunziwe aba atamukunda byuzuye.

Ati:’’Ubivuga ni umuntu uba utarashakaga kujya mu bucuti bufite intego, umuntu utarashaka ko abandi babona ko afite umukunzi, umuntu uba ukihishira’’.

Akomeza avuga ko kuri iyi Si nta muntu udafuha, kuko n’abavuga ko badafuha baba bafuha cyane ahubwo bari kugerageza ngo nti bibabarize umutima kandi ahubwo iyo ufunguye ukabwira uwo mukundana ko ufuha hari ibwo agerageza kwirinda ibyo yakoraga wenda atazi ko bikubabaza akabigabanya.

Aha Uncle Austin yashimangiye ko gufuha atari ikimenyetso cy’uko utiyizeye mu rukundo, ahubwo ari uko iyo wakundanye n’umuntu akaguha umwanya utangira gutwara ya marangamutima ye, hanyuma iyo atangiye kugira undi aha iminota itanu, ejo bikaba icumi, nyuma y’icyumweru iminota iba 30, bityo umufuhiye ntabwo waba ukabije.

Ese Uncle Austin afuhira umukunziwe cyane koko nk’uko abivuga?

Kuri iki kibazo yadutangarije ko kuri ubu nta n’umukunzi afite, gusa yaririmbye iyi ndirimbo kugirango aburire uwo bazakundana kuko azamufuhira cyane.

Ati:’’Ndacyari ngenyine kandi ndacyashakisha, kandi vuba bidatinze ndashaka ko nanjye bazajya bavuga ngo Austin na runaka’’.

Twababwira ko muri iyi minsi Uncle Austin amaze iminsi asohokana mu bitaramo n’ibindi birori n’umukobwa ukina amafilimi uzwi ku izina rya France.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages