00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutukana kwa Jay Polly kuri radio byababaje itangazamakuru, none ajyanwe mu nkiko

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 September 2012 saa 02:05
Yasuwe :

Mu minsi mike ishize umuraperi Jay Polly yerekeje muri Tanzania no muri Kenya muri gahunda ze z’ubuhanzi. Ubwo yageraga i Nairobi byavuzwe ko yaba yafunzwe, bivugwa ko ngo yaziraga gushaka gukoresha impapuro mpimbano zo kujya mu Bwongereza rwihishwa. Gusa Jay Polly yaje guhita anyomoza ayo makuru, aho yanibasiye mu ruhame bamwe mu banyamakuru, none amakuru avugwa ni uko yarezwe kubera gutukanira mu ruhame.
Jay Polly akigera mu Rwanda, yumvikanye kuri Radio Flash FM (ari kumwe (…)

Mu minsi mike ishize umuraperi Jay Polly yerekeje muri Tanzania no muri Kenya muri gahunda ze z’ubuhanzi. Ubwo yageraga i Nairobi byavuzwe ko yaba yafunzwe, bivugwa ko ngo yaziraga gushaka gukoresha impapuro mpimbano zo kujya mu Bwongereza rwihishwa. Gusa Jay Polly yaje guhita anyomoza ayo makuru, aho yanibasiye mu ruhame bamwe mu banyamakuru, none amakuru avugwa ni uko yarezwe kubera gutukanira mu ruhame.

Jay Polly akigera mu Rwanda, yumvikanye kuri Radio Flash FM (ari kumwe n’abanyamakuru Rutamu na Dj Alex) aho mu gusobanura iby’iyo nkuru yamwanditseho Jay Polly yatukanye yibasira bamwe mu banyamakuru.

Jay Polly yavuganye uburakari bwinshi avuga ko mu Rwanda hari abanyamakuru baba batifuza ko umuhanzi yatera imbere ahubwo bagaharanira kumusenya gusa.

Aha Jay Polly yatunze agatoki umunyamakuru Ally Soudy ukora kuri Radio Isango Star. Uku kumutunga agatoki Jay Polly yabivuze yikoma amagambo yari yanditswe ku rubuga rwa Facebook rw’ikiganiro Sunday Night (avuga ko ari Ally Soudy wayanditse) avuga ko n’ubwo Jay Polly yari yahakanye ko atafunzwe, bo bafite gihamya bazatangariza kuri Radio mu kiganiro.

Aha Jay Polly yasomye ubutumwa yari yanditse asubiza Sunday Night kuri ayo magambo y’uko bafite gihamya bazatangariza kuri radio, ari naho humvikanyemo ibitutsi Jay Polly yavuze.

Yagize ati:"Murashaka gucuruza sha Ally Soudy we? Okay nzaba mpari munyereke uburyo mfungiye Kenya, ariko nta n’ubwo mugira n’ubwenge? Umuntu afungwana ikoranabuhanga? Ko ndi muri Kigali se kandi ko nta n’aho muzanca? Nta tangazamakuru ryanyu. Kenya, UG (Uganda) na Tanzaniya baharanira ko abahanzi babo batera imbere mwembwe murarwana no gusenya ibyo twubatse. Kiriya cyaha mu Rwanda gihanirwa n’amategeko. Mu Rwanda sinzi icyo munshinja sha duherukana munteranya na King James ngo naramusebeje ahubwo murasebye. Turakizwa na Leta. Ibambe wo ku Nyarwanda, Patycope n’utundi twana mwigishije twose kuvugavuga munyitege. Leta nishyire ingufu mu itangazamakuru naho ubundi bararera amadebe nk’aya ngaya?”

Rutamu, umwe mu banyamakuru bari kumwe na Jay Polly muri studio ubwo yasomaga aya magambo mu ruhame, avuga ko Jay Polly atari yasinze nk’uko bamwe mu bafana bari batangiye kubihwihwisa. Avuga ko yabitewe n’uburakari bwinshi.

Rutamu yagize ati:"Uko namubonye yari yarakajwe n’ibyo apfa n’abantu bari bamurakaje. Ikosa ryabaye ni uko yanditse asubizanya umujinya.”

Gusa benshi mu banyamakuru bakurikiranira Showbizz hafi, bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo bavuga ko batashimishijwe n’aya magambo Jay Polly yasomeye muri Studio za Radio Flash.

Urugero ni ibaruwa ifunguye umunyamakuru kuri Radio Salus akaba n’Umujyanama mu by’itangazamakuru Micomyiza Jean Baptiste yandikiye itangazamakuru avuga kuri iki kibazo cya Jay Polly.

Yagize ati:"Jay Polly ibyo bamuvuzeho byaba ukuri byaba ibinyoma ntibyari kuba impamvu yo kuvuga ariya magambo arimo ikinyabupfura gike n’imvugo nyandagazi ndetse n’agasuzuguro mu ruhame nka radio k’umuntu w’icyitegererezo nka we. Gufata abantu ukabambura ubumuntu ukabita utuntu ukageraho no kubita amadebe, ntabwo ari byo kumushyikira mo n’iyo yaba yakosherejwe mu Muco Nyarwanda no kwihesha agaciro hari ubundi buryo yagombaga kwifashisha agaragaza ibitekerezo bye.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Ntirenganya Emma Claudine, umunyamakuru kuri Radio Salus ari mu baheruka gutorerwa kuba umwe mu bagize Inama Nyobozi y’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda we yagize ati “Ese niba umuhanzi (Jay Polly) yifata agatuka abanyamakuru ngo ni abarezi, kandi aribo bamufasha (banamufashije) kumenyekanisha ibihangano bye, ubwo Muzika Nyarwanda iragana he? (Ese yaba atekereza ibyabaye kuri Mister Nice, Tanzania, cyangwa yagize ngo niwe washatse gukura indirimbo ze ku ma radio akazima yari amaze kumenyekana East Africa yose? Njye sinshyigikiye abanyamakuru, nta n’ubwo nshyigikiye umuhanzi, ahubwo ndibaza?"

Mike Karangwa, umunyamakuru ukuriye igisata cy’amakuru akaba n’umwe mu bakora ikiganiro cy’imyidagaduro kuri radio Contact FM, nawe abinyujije kuri Facebook yasabiye abahanzi ingando ahereye ku magambo Jay Polly yavuze.

Yagize ati:"Sindenganya Jay Polly sinashyigikiye uruhande rw’abanyamakuru, ariko nibaza ukuntu umwana yarerwa yamara kumemya kwitamika akita nyina umubyeyi gito! Ese ni gute wakwita umuntu idebe yaramaze imyaka irenga 10 yiga kurikora? Leta ngo ntacyo yakoze ku itangazamakuru twese tuzi aho ryashyize u Rwanda mu bihe byahise. Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yagakwiye gutegurira abahanzi ’Ingando’ bakamenya uburere-mboneragihugu n’indangagaciro z’umuco no kumenya uruhare bafite mu guhindura Umuryango Nyarwanda.”

Aganira na IGIHE, Jay Polly yavuze ko yemera ko atakoresheje imvugo nziza, ndetse anavuga ko yabibwiwe n’abantu benshi. Jay Polly avuga ko byari byaramubabaje kandi bikamurenga.

Jay Polly yareruye avuga ko yisegura ku muntu wese byaba byarababaje, ndetse anasaba imbabazi ku banyamakuru avuga ko atari ko asanzwe, ahubwo ari uko nta zibana zidakomanya amahembe.

Mu ijwi rituje Jay Polly yagize ati:"Ni ukuri bihangane ibyo byose bibahaho, bihangane pe, nonese ko atari uko nsanzwe bakwihanganye pe ko ntazibana zidakomanya amahembe, bihangane tu! Naho ubundi ni ukuri ibyo byose bibaho naho uwo byakomerekeje ku giti cye anyihanganire pe, ntibabifate nabi ko atari ko se nanasanzwe. Reka dukomeze akazi ibyo byose tubireke ntacyo byubaka.”

Gusa bivugwa ko umwe mu banyamakuru wavuzwe muri iyi nkuru ari we Jean Paul Ibambe yaba yarajyanye Jay Polly mu nkiko amushinja ko yamututse mu ruhame.

Umva amagambo Jay Polly yavugiye kuri Radio Flash FM:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Umva amagambo Jay Polly yavugiye muri Studio za Flash FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages