Ibihembo byiswe “Gakondo Awards” birimo gutegurwa na Masamba na Samputu Jean Paul bizahabwa abahanzi bakora ibihangano bishingiye ku muco nyarwanda, biteganyijwe ko umuhango wo kubitanga ku nshuro ya mbere uzaba muri Gashyantare 2013.
Masamba ni umwe mu bari gutegura “Gakondo Awards”, akaba ari nawe wagize igitekerezo afatanyije na Samputu babona ko abahanzi bakora injyana gakondo nabo bakwiye gushimirwa. Icyo gikorwa kikazaba muri Gashyantare 2013.
Masamba aganira na IGIHE yagize ati”gahunda imeze neza cyane, dufite gahunda yo kujya kubonana na Minisitiri w’umuco na siporo, tuvugane uko iyi gahunda izaba, mu kwa Kabiri umwaka utaha nibwo tuzatanga Gakondo Awards”.
Masamba aganira na IGIHE muri Werurwe uyu mwaka, yatangaje ko Igitekerezo cyo gutangiza ibihembo by’abahanzi baririmba ibihangano bishingiye ku muco nyarwanda, we na Samputu bakigize nyuma yo kubona ko muri Primus Guma Guma Super Star abahanzi bakora ibihangano by’umuco basa n’abatitabwaho, kandi ugasanga n’ibindi bihembo bitangwa hano mu Rwanda bitabyitaho cyane.



















TANGA IGITEKEREZO