Mu gihe dushoje umwaka wa 2012, hari byinshi byagezweho mu buhanzi nyarwanda ariko hari n’ibibi byagaragaye abahanzi basanga bitazakomeza muri 2013 birimo ubusumbane mu kwishyurwa n’ababaca intege.
Umuraperi Riderman, avuga ko yifuza ko Salax Awards yakongerwamo icyiciro cya Hip hop y’abakobwa ikgagira agaciro ikwiye.
Ikindi ngo asanga mu myidagaduro hakwiye gucika ubusumbane bugaragara hagati y’abahanzi, by’umwihariko ab’abaturuka hanze n’abo mu Rwanda.
Ibi ariko ntabyumva kimwe na mugenzi we Mani Martin, kuko we yemera ko bigomba kubaho kuko abo bahanzi mpuzamahanga hari imbaraga baba barakoresheje kugira ngo babe bakunzwe ku isi yose nyamara umuhanzi w’Umunyarwanda atazwi.
Mani Martin akomeza avuga ko imyishyurirwe y’abahanzi mu Rwanda atari myiza na gato kubera isaranganya ribibamo.
Yongeraho ko ibi bigomba kujyana n’uko umuryango nyarwanda ukwiye kurushaho guha agaciro ubuhanzi, kandi igakura umutwaro ku bahanzi wo gukora umuziki wa ‘live’ kuko atari ibya buri wese bitewe n’imyiteguro myinshi bisaba.
Uncle Austin we, asanga abantu bakwiye kwikuramo ibyo bishyizemo ko umunyamakuru adakwiriye kuba n’umuhanzi kandi na we aba ashobora gukora indirimbo nziza nk’abandi.
Austin yongera gusaba ko icyitwa ishyamba ryacika, ati “Iyo umuntu amaze kuba umu ‘star’ batangira kumugira ishyamba kugira ngo amanuke, banyuze mu mpande zose haba mu banyamakuru, abamenyekanisha indirimbo n’abandi.”
Umuhanzi Tom Close we, ngo ibyabaye bibi n’ibyiza n’ubundi yiteguye guhura na byo kandi ngo byanze bikunze bizabaho n’ubwo atabyifuza.
Ashimangira gusa ko ubufana bwagabanuka mu muziki nyarwanda, hakabaho gukunda by’ukuri niba ukunda Hip hop ukayikunda ariko ukubaha n’abaririmba izindi njyana.
Mico Prosper agaruka ku butumwa abahanzi batanga, agasaba abahanzi bagenzi be bakwagura ubutumwa batanga kugira ngo abantu nibakunda indirimbo zabo bataziharara ahubwo bazikunde bazikunze; waba waririmbye cyangwa utaririmbye baguhorane mu mitima.



















TANGA IGITEKEREZO