00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urutonde rw’Abahanzi barimo kuzamuka bagaragaraza ubuhanga mu njyana ya R&B mu Rwanda

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 22 May 2013 saa 12:03
Yasuwe :

Hari abahanzi barimo kuzamuka bivugwa ko hazabura gica kumenya umwami w’injyana ya R&B hano mu Rwanda. Nk’uko tubikesha muri bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda bavuga ko iyo njyana ifite abahanzi benshi kandi bashoboye, ariyo mpamvu hibazwa uzayobora abandi bahanzi.
Nk’uko tubikesha umwe mu batunganya amajwi "Producer" uzwi ku izina rya David Pro, akaba akorera mu nzu yitwa "Future Records" yagize ati: " Dufite abahanzi benshi muri iki gihe, ariko nanone hari bamwe ubona ko (…)

Hari abahanzi barimo kuzamuka bivugwa ko hazabura gica kumenya umwami w’injyana ya R&B hano mu Rwanda. Nk’uko tubikesha muri bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda bavuga ko iyo njyana ifite abahanzi benshi kandi bashoboye, ariyo mpamvu hibazwa uzayobora abandi bahanzi.

Nk’uko tubikesha umwe mu batunganya amajwi "Producer" uzwi ku izina rya David Pro, akaba akorera mu nzu yitwa "Future Records" yagize ati: " Dufite abahanzi benshi muri iki gihe, ariko nanone hari bamwe ubona ko bakorana muzika yabo imbaraga zidasanzwe".

Reba bamwe mu bahanzi bashyizwe mu majwi.

1. Queen Cha

Mugemana Yvonne uzwi cyane ku izina rya Queen Cha, ni umuhanzi urimo gukora cyane nawe muri ino minsi.

Reba indirimbo "Windekura" ya Queen Cha.

2. Elion Victory

Uyu muhanzi Victory ni umuhanzi umaze igihe muri muzika ariko utagaragara cyane mu ruhando rw’abahanzi bakomeye, ariyo mpamvu uyu musore bivugwa ko afite gahunda nshya muri muzika bishobora kuzatuma agera aho yifuza muri muzika nyarwanda.

Reba indirimbo "Mbwiza Ukuri" ya Elion

3. Gisa

Gisa ni umuhanzi umaze gukorana indirimbo n’abahanzi ba hano mu Rwanda batandukanye bitewe n’ijwi rye benshi bakunda.

Reba indirmbo "Inkombe" ya Gisa

4. G-Bruce

Uyu musore amaze gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa cyane, kugeza ubu ari mu bahanzi bafite baririmba by’umwimerere bakunda kwita “live”.

Reba indirimbo "Igihishwe" ya G-Bruce

5. Christopher

Umuhanzi Christopher ni umuhanzi wigaragaje cyane aho kuri ubu ari mu bahanzi bazitabira amarushanwa ya PGGSS III. Uyu musore yagiye akora indirimbo zigakundwa cyane.

Reba indirimbo "Habona" ya Christopher

6. Peace

Peace ni umuhanzi ukiri muto ariko umaze gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa, muri zo twavuga nka “Mpamagara”, iyo ndirimbo niyo ndirimbo yatumye uyu muhanzi amenyekana cyane.

Reba indirimbo "Musimbure" ya Peace

7. Derek

Sano Derek ni umwe mu bahanzi barimo gukorana imbara muri muzika cyane, dore ko aheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Mbona unyemera".

Reba amashusho y’indirimbo "Mbona unyemera" ya Derek.

8. Bruce Melodie

Melodie ni umuhanzi umaze kwigaragaza cyane haba mu bitaramo yatumiwemo cyangwa se umuntu aramutse yumvishe indirimbo ze wumva ko ari umwe mu bahanzi barimo gukora neza.

Reba indirimbo "Telefone" ya Melodie.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages