00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo bamwe mu bahanzi nyarwanda bishimira ko bagezeho mu 2012

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 4 January 2013 saa 10:43
Yasuwe :

Mu gihe umwaka iyo urangiye inzego zose mu gihugu ziba zirimo kwikorera isuzuma ry’ibyo zagezeho mu gihe cy’amezi 12 zikora, abahanzi bo mu muziki nyarwanda nabo bafite ibyo bishimira bagezeho.
Abahanzi IGIHE yavuganye nabo, bagiye bishimira ahanini za album bashyize hanze, kimwe n’ibindi bitandukanye bagezeho.
Umuraperi Riderman yishimira ko umwaka wa 2012 usize afite inzu itunganya indirimbo mu majwi n’amashusho yitwa “Ibisumizi”, akishimira na Label (ihuriro ry’abahanzi) (…)

Mu gihe umwaka iyo urangiye inzego zose mu gihugu ziba zirimo kwikorera isuzuma ry’ibyo zagezeho mu gihe cy’amezi 12 zikora, abahanzi bo mu muziki nyarwanda nabo bafite ibyo bishimira bagezeho.

Abahanzi IGIHE yavuganye nabo, bagiye bishimira ahanini za album bashyize hanze, kimwe n’ibindi bitandukanye bagezeho.

Umuraperi Riderman yishimira ko umwaka wa 2012 usize afite inzu itunganya indirimbo mu majwi n’amashusho yitwa “Ibisumizi”, akishimira na Label (ihuriro ry’abahanzi) iyikoreramo.

Muri uyu mwaka kandi ngo yakozemo ibitaramo byinshi mu Rwanda no hanze yarwo harimo n’icyo yagiriye mu Buhinde.

Ingendoshuri zo hanze harimo urwo yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitabiriye nk’umuraperi uhagarariye u Rwanda.

Ikindi kandi ngo Ibisumizi byaragutse cyane, bibasha gukora album yanjye “Kwibambura” n’iya Amag the Black.

Riderman ati “Ni byinshi cyane ariko siko byose nabivugira mu itangazamakuru.”

Mugenzi we Uncle Austin, we yishimira kuba yarigurira ikibanza i Nyamata akaba ari hafi gutangira ku cyubakamo; yiguriye imodoka; anamurika album ye ya mbere, yemeza ko ari kimwe mu bitaramo byabaye byiza mu mateka ya muzika nyarwanda, n’ibindi byinshi.

Umuhanzi Bruce Melody ukirimo kuzamuka we arishimira ko mu mwaka wa 2012 aribwo yabashije kuririmba Abanyarwanda benshi bakishimira ibihangano bye

Mani Martin yabashije gutahura impano ye n’uko ashobora kuyikoresha mu buryo mpuzamahanga.

Mani Martin yakoze igitaramo cyo kumurika album ze ebyiri, yemeza ko abantu bakishimiye nawe ubwe kikaba cyaramushimishije. By’umwihariko ngo album yise “My Destiny” itangiye gukundwa ku rwego mpuzamahanga.

Man Martin yishimira kandi ubwo yajyaga muri Rwanda Day muri Amerika, ngo yungukiramo amasomo menshi, asanze Abanyarwanda aho bari hose bakunda u Rwanda.

Mani Martin ati “Ni byinshi, Ndishimira no kuba ndangije umwaka ndi muzima, muri 2000 n’ubwo nari muto bavugaga ko isi igiye kurangira none tugize imyaka 12 nyuma yaho.”

Naho Mico Prosper ati “Ni umwaka wambereye mwiza kuko indirimbo zanjye zitandukanye zagiye zikundwa, niwo mwaka nongeye kugaruka mu muziki kandi birampira, mbona abafana nishimira cyane.”

King James ngo afite byinshi byo kwishimira yagezeho kubera umuziki akora, harimo ibikombe bya Salax Awards bine, igikombe cya Primus Guma Guma Super Star 2, album yamuritse yitwa “Biracyaza” , anagiranta kontaro yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Airtel n’ibindi.

Tom Close ngo ikintu cya mbere yishimira ni uko uyu mwaka umusigiye Dipolome y’ubuganga nyuma y’imyaka myinshi yari amaze yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yishimira kandi album ya kane n’iya gatanu yarangiye ariko atarashyira ahagaragara.

By’umwihariko Tom Close avuga ko yishimira ko yumva yakuze mu myaka, mu bwenge no mu bitekerezo, ngo abantu bazamubonaho impinduka muri uyu mwaka wa 2013.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages