00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyegeranyo cy’ubushobozi bw’inzu zitungunya umuziki mu Rwanda

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 19 March 2013 saa 11:28
Yasuwe :

Burya indirimbo ubwiza bw’imirya n’amajwi biranga umuziki wo mu Rwanda n’uburyo ugenda utera imbere, bishobora kuba biterwa n’ibikoresho inzu zitunganya umuziki (studios)zifite, bitewe n’ubushobozi bwazo.
Nyuma yo kuganira n’abayobora za studios zitandukanye bemeye kugira icyo babwira IGIHE, iza ku isonga ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 100,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uko zikurikirana:
1. Top 5 Sai
Iyi studio iherereye mu karere ka Musanze, ikaba igizwe n’ibice bibiri; igice (…)

Burya indirimbo ubwiza bw’imirya n’amajwi biranga umuziki wo mu Rwanda n’uburyo ugenda utera imbere, bishobora kuba biterwa n’ibikoresho inzu zitunganya umuziki (studios)zifite, bitewe n’ubushobozi bwazo.

Nyuma yo kuganira n’abayobora za studios zitandukanye bemeye kugira icyo babwira IGIHE, iza ku isonga ibarirwa mu gaciro ka miliyoni 100,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko zikurikirana:

1. Top 5 Sai

Ikirango cya Top 5 Sai

Iyi studio iherereye mu karere ka Musanze, ikaba igizwe n’ibice bibiri; igice gitunganya amajwi kigizwe n’inzu 3, hakaba n’igice gitunganya amashusho gifite inzu 5.

Nk’uko Umuyobozi wa studio ya Top5Sai, Uwineza Patrick , abivuga, Top 5 Sai imaze kugera ku gaciro ka miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100.000.000 Frw), ubariyemo ibiyigize, ibikorwa n’imishinga imaze kugeza mu rubyiruko n’abatuye Musanze, kimwe n’abandi bayigana.

Top 5 Sai ikoreramo abahanga mu gutanganya umuziki nka Jean Luc na Maraz ndetse yanakoranye na Washington, umuhanga mu gutunganya indirimbo wo muri Uganda.

Mu mashusho, Top 5 Sai ifite Umuyobozi w’amashusho witwa Huber, uzwiho ubuhanga mu gukora 3D, ikagira uwitwa ‘Kay G na Manu.

Umuyobozi wa To[p 5 Sai, Uwineza Patrick, yigira i Dubai kugura ibyuma

2. Touch Records

Iyi ni imwe mu nzu nshya zije vuba, ikaba ikorera i Nyamirambo kuri 40. Iyoborwa na Nshimiyimana Hubert watangaje ko igizwe n’ibice bibiri; igice gitunganya amajwi n’igice gitunganya amashusho by’indirimbo, ikagira agaciro ka miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw).

Iyi studio ikoreramo Fazzo, umwe mu bamaze kugaragaraho ubuhanga mu gutunganya amajwi y’umuziki.

3. Super Level

Iyi nzu ni iy’abasore bagize itsinda rya “Urban Boys”. Ikorera i Nyamirambo kuri Cosmos, iruhande rwa Mount Kigali Hotel. Ihagaze ku gaciro ka miliyoni icyenda n’igice (9,500,000 Frw).

4. Ray P Music

Ikirango cya Ray P Music

Ni inzu itunganya umuziki ikorera i Nyamirambo.
Ray P avuga ko ibyuma bigize iyi nzu bifite agaciro ka miliyonyi eshatu (3,000,000 Frw).

Ray P muri studio ye

5. Unlimited Record

Iyi nzu yamenyekanye cyane mu Rwanda, kuko yanasaga nk’iyihariye isoko ry’umuziki mu bihe yakorwaga n’umuhanga mu gutunganya indirimbo uzwi ku izina rya Lick Lick kuri ubu ubarizwa muri Amerika, ifite agaciro ka miliyoni ebyiri (2,000 000).


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages