00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo MINISPOC ivuga ku ihagarikwa ry’igitaramo cya Kamichi

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 8 December 2012 saa 06:18
Yasuwe :

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) irihanganisha abakunzi b’umuhanzi Kamichi batabashije kubona igitaramo yari yabateguriye cyahagaze kubera ko muri Petit stade hagombaga gutegurirwa ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abashoramari batandukanye, ariko inatangaza ko mu rwego rwo kumufasha yamwemereye ko tariki 28 bakongera kuhamuha agasubiramo igitaramo cye.
Makuza Laurent ushinzwe guteza imbere umuco muri MINISPOC yatangarije IGIHE ko gahunda y’inama ya Perezida (…)

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) irihanganisha abakunzi b’umuhanzi Kamichi batabashije kubona igitaramo yari yabateguriye cyahagaze kubera ko muri Petit stade hagombaga gutegurirwa ikiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’abashoramari batandukanye, ariko inatangaza ko mu rwego rwo kumufasha yamwemereye ko tariki 28 bakongera kuhamuha agasubiramo igitaramo cye.

Makuza Laurent ushinzwe guteza imbere umuco muri MINISPOC yatangarije IGIHE ko gahunda y’inama ya Perezida n’abashoramari yaje itunguranye kandi nta kundi byari kugenda, Petit stade ari iya leta n’ibyari bigiye gukorerwamo ari gahunda za Leta zifitiye Abanyarwanda bose akamaro.

Mu gihe Kamichi avuga ko byamusigiye igihombo, Makuza avuga ko muri rusange abahanzi batajya bakodeshwa Petit stade ahubwo bakwa amafaranga y’amavuta y’imashini zitanga umuriro, ariko na byo ngo usanga abahanzi iyo bamaze kwemererwa ko bazayihabwa bahita baterera agati mu ryinyo ntibuzuze neza ibyo baba basabwa kugeza ku munsi wa nyuma.

Ati “Kamichi ntabwo yakodesheje, twari twamuteye inkunga ntabwo yakodesheje, twamwemereye ko yakongera akagisubiramo tariki 28 z’uku kwezi, nta mwuka mubi dufitanye na Kamichi ngo turashaka kumuhombya.”

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukuboza 2012, harasohoka amabwirizwa mashya n’ibisabwa kugira ngo umuhanzi ahabwe Petit stade.

Kamichi ku ruhande rwe avuga ko n’ubwo atarakora imibare neza guhagarikwa kw’igitaramo byamuhombeje amafaranga asaga miliyoni enye.

Ku bwe rero iki gihombo hatagize igikorwa kiriya gitaramo yemerewe tariki 28 Ukuboza 2012, ngo ntiyazabasha kugikora; bigenze gutyo kandi ngo ntiyazongera gutegura ikindi gitaramo, nta ndirimbo yazongera gusohora kuko atazongera no kubona uburyo bwo gutegura indi album n’imwe kubera ikibazo cy’amikoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages