00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu yatumye Kitoko atinda i Burayi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 29 January 2013 saa 03:15
Yasuwe :

Tariki ya mbere Gashyantare ku munsi mukuru w’Intwari saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Bubiligi, umuhanzi Kitoko uri ku mugabane w’u Burayi azaririmba mu gitaramo cyo gufungura akabyiniro gashya kitwa Missed Call.
Dj Alex, umunyamakuru kuri Radio Flash, ni umwe mu bafite uruhare muri iki gitaramo. Yabwiye IGIHE ko Kitoko ataheze i Burayi nk’uko hari ababihwihwisa, ko ahubwo ategereje kuririmba muri iki gitaramo cyo gufungura akabyiniro.
Dj Alex avuga ko biteganyijwe ko Kitoko azaririmba (…)

Tariki ya mbere Gashyantare ku munsi mukuru w’Intwari saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Bubiligi, umuhanzi Kitoko uri ku mugabane w’u Burayi azaririmba mu gitaramo cyo gufungura akabyiniro gashya kitwa Missed Call.

Dj Alex, umunyamakuru kuri Radio Flash, ni umwe mu bafite uruhare muri iki gitaramo. Yabwiye IGIHE ko Kitoko ataheze i Burayi nk’uko hari ababihwihwisa, ko ahubwo ategereje kuririmba muri iki gitaramo cyo gufungura akabyiniro.

Dj Alex avuga ko biteganyijwe ko Kitoko azaririmba indirimbo zigize Album ye yose, ku buryo biteze ko abazitabira icyo gitaramo bazanyurwa.

Aka kabyiniro ko mu Bubiligi gaherereye kuri 254 Rue Bollinkx 1070 Bruxelles.

Kitoko yageze mu Bubiligi ku ya 26 Ukuboza 2012, mu bitaramo n’Abanyarwanda baba muri ’Diaspora’ bishimira imppera za 2012 n’itangira rya 2013.

Abenshi bari biteze ko nyuma y’igitaramo cyo ku ya 31 Ukuboza 2012 Kitoko yari guhita agaruka mu Rwanda ariko si ko byagenze, hakaba hari abatekerezaga ko yaheze i Burayi ariko si ko bimeze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages