00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyiteguro ya PGGSS II Live-Show irarimbanije

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 23 June 2012 saa 11:23
Yasuwe :

Babahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma kuri uyu wa Gatandatu bararirimba Live
Abahanzi 10 bari muri PGGSS II kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012 barataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaca Live kuri RTV no ku mbuga nka IGIHE.com. Iki gitaramo kizatangira ahagana saa yine z’ijoro kibere I Gikondo mu mahema y’ahasanzwe habera imurika gurisha.
Muri iki gitaramo, abahanzi bose bazaririmba live kandi babyine banashimishe abafana mu buryo butandukanye. Charlotte Rulinda, (…)

Babahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma kuri uyu wa Gatandatu bararirimba Live

Abahanzi 10 bari muri PGGSS II kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Kamena 2012 barataramira abanyarwanda mu gitaramo kizaca Live kuri RTV no ku mbuga nka IGIHE.com. Iki gitaramo kizatangira ahagana saa yine z’ijoro kibere I Gikondo mu mahema y’ahasanzwe habera imurika gurisha.

Muri iki gitaramo, abahanzi bose bazaririmba live kandi babyine banashimishe abafana mu buryo butandukanye. Charlotte Rulinda, umwe mu bafatanije n’aba bahanzi kwitoza, aganira na IGIHE yavuze ko bamaze ukwezi bitegura.

Yavuze kandi ko akurije uko imyitozo yagenze, abahanzi biteguye neza kandi bazashimisha abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Iki gitaramo cya VIP kizinjirwamo n’abanyamakuru batumiwe, inshuti cyangwa bamwe mubo mu miryango y’abahanzi bari muri PGGSS II, ndetse n’abandi bayobozi batumiwe. Abandi banyarwanda bazakurikirana iki gitaramo binyuze kuri Televiyo y’Igihugu y’u Rwanda-RTV.

Nyuma y’ibyumweru 3 bakorera imyiteguro ya Live kuri Sun City I Nyamirambo, ubu abahanzi barimo gukora imyiteguro aho igitaramo kizabera kuri Expo ground I Gikondo.

Twasuye uko imyiteguro imeze, kuri uyu wa Gatanu, dore amwe mu mafoto:

Mu myiteguro, ababyinnyi n'abahanzi; uyu ni King James
Uko urubyiniro ruteguye, uyu uriho ni Riderman
Nana, umukobwa ubyinira Knowless bari kwitegura Live
Charlotte, umwe mu bafasha abahanzi kuririmba neza
Bull Dogg ari kwitegura kuzarirmba Hip-Hop ku buryo bwa Live
Mu myitozo, buri muhanzi akora uko ashoboye ngo azashimishe abafana be

Ukanze aha naho wabasha kumenya byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages