00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’Baba ni nani’

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 22 March 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Mani Martin, umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana ya R&B ndetse no njyana za kinyafurika, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Kinyafurika yise “Baba ni nani?”
Aganira na IGIHE, Mani Martin yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Baba ni nani?’ yiganjemo ururimi rw’igiswahili, ari indirimbo yahanze akurikije ubuzima bw’umwana wavutse akisanga abana na nyina gusa, kandi nyina ntiyigere na rimwe amubwira amakuru ya se, maze uko umwana agenda akura akibaza ibye bikamuyobera, mu (…)

Mani Martin, umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana ya R&B ndetse no njyana za kinyafurika, yongeye gushyira ahagaragara indirimbo iri mu njyana ya Kinyafurika yise “Baba ni nani?”

Aganira na IGIHE, Mani Martin yatangaje ko iyi ndirimbo ‘Baba ni nani?’ yiganjemo ururimi rw’igiswahili, ari indirimbo yahanze akurikije ubuzima bw’umwana wavutse akisanga abana na nyina gusa, kandi nyina ntiyigere na rimwe amubwira amakuru ya se, maze uko umwana agenda akura akibaza ibye bikamuyobera, mu gihe umuntu wenyine afite yabaza se ari nyina umubyara, maze atangira rero kumwinginga ati: “Nyabuneka mama, ko mbiziko unkunda ukanampangayikira cyane ngo mbeho, wambwiye rwose Baba ni nani?”

Yakomeje agira ati: “Ni ikibazo mbona ko cyugarije umuryango nyafurika, aho usanga abana benshi babyarwa n’abagore batabana n’abagabo, maze bakabyiruka batazi base. Mu by’ukuri, sinzi ibanga ryaba ryiharirwa n’abo babyeyi b’abamama ribabuza kubwira abana babo ba se bababyaranye!”

Mani Martin aririmba akenyeye kinyafurika

Mani Martin yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n’uwo byabayeho wese.

Yagize ati: “ndasaba nkomeje abamama bameze batyo kwisubiraho kuko bumwe mu burenganzira umwana akwiye harimo no kumenya ababyeyi be bombi, baba babana cg batabana, bariho cyangwa batakiriho!”

Mani Martin yambaye imyambaro ya gakondo

Umva indirimbo "Baba ni nani?" hano:



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages