Inshuti z’umwe mu batunganya indirimbo akaba n’umuririmbyi, Lick Lick, ziratangaza ko ku itariki ya 13 Mutarama azerekeza hanze y’u Rwanda,gusa Lick Lick we yamaganira kure aya makuru avuga ko ibyo ari ibihuha.
Lick Lick aganira n’umunyamakuru wa IGIHE.com yavuze ko ibyo ari ibihuha ko ari muri Studio akiri gukora akazi kandi ko nta gahunda yo kujya hanze afite. Tumubajije impamvu bivugwa ko agiye kwerekeza hanze yagize ati:”Man ibyo byari imyiyongozo ni ibihuha. Njye nkeka ko aho byavuye ari uko ejo bundi nari ndi ku kibuga cy’indege ngahura na Bayingana nkeka ko ariho byaturutse”.
Uyu muproducer yanadusabye ko turekera aho ibiganiro kuko yari ahuze ari muri Studio akndi bimusaba kwisuganya wese n’ubwenge bwose agatunganya indirimbo nk’akazi ke gasanzwe. Avuga kandi ko yatunguwe n’uko bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bamubazanyije amatsiko ko yaba agiye kwerekeza hanze.
Mu kiganiro ku murongo wa telephone n’umwe mu nshuti ze, yemeje ko Producer Lick Lick agiye kwerekeza hanze. Yavuze ko impamvu Lick Lick ahakana ko agiye kwerekeza hanze kandi ari ko biri nta gisibya (nk’uko bo babyemeza) ari impamvu z’akazi. Undi mu bo bakunda kuba bari kumwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ni uko hari akazi atararangiza kandi akunda guhisha gahunda ze”.
Undi mu nshuti ze yagize ati:”Kugenda Kwa Lick ni byiza kuko agiye gukomeza umuziki kandi akiyungura ubumenyi”. Uyu mucuti we nawe akaba yemeza ko nta gisibya Lick Lick agiye kwerekeza hanze.



















TANGA IGITEKEREZO