00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny K-Shot yateguje album ya mbere (Video)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 30 June 2024 saa 06:33
Yasuwe :

Umuraperi Kenny Rulisa uzwi nka Kenny K-Shot ari kurangiza umuzingo we wa mbere yise ’Intare 2’ uzajya hanze mu bihe bya vuba.

Kenny K-Shot umwe mu banditsi beza b’indirimbo akaba n’umuraperi ubikora neza yagarutse ku mushinga wo gushyira hanze umuzingo we wa mbere uzaba witwa Intare 2. Ni nyuma y’aho yari amaze imyaka irindwi ashyira hanze ‘EP’ zitandukanye.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na IGIHE, uyu muraperi yasobanuye ko amaze iminsi akora kuri uyu mushinga yizeye ko uzakirwa neza n’abakunda umuziki we.

Ati “Ndigutegura Intare 2 , Intare 1 yari Mixtape y’indirimbo 10. Mbivugiye aha ko Intare 2 ariwo mushinga mpugiyeho. Nahereye mu 2017 nshyira hanze EP.”

Kenny K-Shot ni umwe mu baraperi bagezweho mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 25 yasoje amashuri yisumbuye mu 2017 mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.

Uyu muraperi mu miririmbire ye yibanda ku njyana ya Trap na Drill Music akaririmba mu rurimi rw’Icyongereza n’Ikinyarwanda.

Avuga ko afite gahunda yo guhindura imyumvire y’abantu bumva ko abahanzi b’Abanyarwanda bagomba kuririmba mu Kinyarwanda gusa.

Reba ikiganiro IGIHE yagiranye na Kenny K-Shot

Kenny K-Shot aritegura gushyira hanze album ye ya mbere
Kenny K-Shot ni umwe mu banditsi beza b'indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages