00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irushanwa rya PGGSS III ryashyizeho akanama nkemurampaka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 22 February 2013 saa 12:25
Yasuwe :

Mu nama abanyamakuru batoreyemo abahanzi 10 bazagaragara mu irushanwa rya PGGSS III, kuri uyu wa Gatanu, hatangajwe ko muri uyu mwaka iri rushanwa rizashyiraho akanama nkemurampaka (Jury) kazagena umuhanzi ukwiye kandi ushoboye uzahabwa igihembo nyamukuru.
Aka kanama kazaba kayobowe n’abahanzi Kidum na Aaron Nitunga.
Abategura iri rushanwa batangaje ko aka kanama kashyizweho mu rwego rwo kurushaho gukosora amwe mu makosa yagiye agaragara mu marushanwa abiri yabanje.
Mushyoma Joseph (…)

Mushyoma Joseph (Bubu), umwe mu bagira uruhare mu itegurwa rya PGGSS III, yasobanuye ko aka kanama katazagira uruhare mu kureba umuhanzi mwiza mu miririmbire y’ umwimerere (LIVE) gusa ko ahubwo kazanagira uruhare runini mu kugaragaza umuhanzi ukunzwe kurusha abandi.

Urugero ni nko mu kugaragaza umuhanzi uzi gushaka udushya ku rubyiniro (stage), umuhanzi uzi gushimisha abamureba, umuhanzi uririmba ibyo yahanze mu mwimerere we (LIVE) n’ibindi nk’ibi.

Ikindi gishya muri iri rushanwa ni uko hashyizwemo icyiciro cy’umuhanzi ukizamuka.

Mu bitahindutse cyane, hatangajwe ko ibihembo bizahabwa umuhanzi uzaba uwa mbere muri iri rushanwa bifite agaciro ka miliyoni 24 z’amanyarwanda.

Benshi mu bakurikiranira hafi aya marushanwa bari barasabye kenshi ko aka kanama nkemurampaka kashyirwaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages