Nyuma yo gusanga izina rye rya West rimunyura, Kanye West yasanze umwana we amwise North byaba byumvikana neza ahitamo kuba ari ryo zina azamwita navuka.
Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kivuga ko umuririmbyi Kanye West ufite imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko umwana we uzavuka mu kwezi kwa Nyakanga azaba afite izina rya North West kuko ryaba rifitanye isano n’irye.
Igitangaje muri iri zina ni uko iri zina ritandunye n’ibyo mu muryango w’umukunzi we Kim Kardashian, kuko amazina yabo atangizwa n’inyuguti ya “K”.
Ubu bwikunde Kim yabuvuzeho agira ati “Ukwikunda kwa Kanye West ni ikindi kintu. Buriya azi neza ibyo arimo n’inyito ya ‘album’ ye.”



















TANGA IGITEKEREZO