00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jack B ntiyibaza impamvu indirimbo ze zidakinwa

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 29 March 2013 saa 11:37
Yasuwe :

Rugamba Jack uzwi ku izina rya Jack B, uzwiho no kubyina cyane kuri ubu ngo yibaza impamvu indirimbo ze zidakinwa ku ma radio bikamuyobera. Jack B atangaza ko atazi nimba hari ikintu ashobora kuba apfa n’abanyamakuru, gusa avuga ko nta munyamakuru n’umwe azi bafite icyo bapfa.
Aganira na IGIHE, Jack B yagize ati” Sinumva ukuntu ntibona mubikorwa runaka kandi nkora cyane, Umwaka ushize hari benshi narushije ibikorwa ariko ugasanga nko muri salax bagiye ishyamba ntago ndimo, Muri Primus (…)

Rugamba Jack uzwi ku izina rya Jack B, uzwiho no kubyina cyane kuri ubu ngo yibaza impamvu indirimbo ze zidakinwa ku ma radio bikamuyobera. Jack B atangaza ko atazi nimba hari ikintu ashobora kuba apfa n’abanyamakuru, gusa avuga ko nta munyamakuru n’umwe azi bafite icyo bapfa.

Aganira na IGIHE, Jack B yagize ati” Sinumva ukuntu ntibona mubikorwa runaka kandi nkora cyane, Umwaka ushize hari benshi narushije ibikorwa ariko ugasanga nko muri salax bagiye ishyamba ntago ndimo, Muri Primus Guma Guma Superstar ntago ndimo, Nababaza impamvu bamwe mu babishinzwe bakavuga ngo nta kantu utanga, abandi ngo ntago wakoze kandi nagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu Rwanda mu ntara ndetse no mu bitaramo bibera ahantu hatandukanye hano mu mujyi wa Kigali”.

Reba amashusho y’indirmbo "Wabifashe Nabi" ya Jack B.

Jack B, ibi abivuze mu minsi mike S/Sgt Robert nawe yanditse ku rubuga rwe rwa facebook avuga ko atazi icyo yapfuye n’abanyamakuru kubera ko batagikina indirimbo ze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages