Umuhanzi Jose Chameleone, ukomoka muri Uganda unazwi cyane kuko akunda kugenderera n’u Rwanda, arahakana yivuye inyuma ko ntaho ahuriye na “Illuminati”, umutwe ukorera mu ibanga ariko ushaka kuyobora isi.
Nk’uko Chimpreports yabitangaje, Jose Chameleon yagaragaje ko ntaho ahuriye na “Illuminati” nyuma y’aho hasohotse amakuru ku mbuga nkoranyambaga zibimushinja.
Chameleone ahakana ko ataba muri illuminati yagize ati “Bwa mbere bavuze ko ndamya amashitani none bazanye ibya illuminati, kuki abantu bakomeza kugira amashyushyu yo gusobanura ibyo nagezeho? Uko biri kose ndi Joseph umwana w’Imana, umwuzukuru wa Uganda, Afurika y’i Burasirazuba na Afurika yose.”
Ibi bivugwa mu gihe uyu muhanzi ategura konseri yiswe “Badilisha” i Kyadondo mu Mujyi wa Kampala ku itariki ya 26 Mata 2013.
Chameleone si we muntu unugwanugwa mu gukorana na illuminati, hari n’abayobozi b’ibihugu, ibirangirire byo mu ma filme i Hollywood, abaririmbyi bakomeye nka Chris Brown na Rihanna nabo babivuzweho.
Illiminati ifitanye isano n’amasoyeti akorera mu ibanga, bikavugwa ko ashaka kwigarurira Isi hakorwa ibintu birenze ubwenge bwa muntu muri za Leta, ibigo by’ubucuruzi hagamijwe gushyiraho amategeko mashya agenga isi no kugira imbaraga zihambaye mu bya politiki no gutwara abantu.
Bivugwa ko illuminati ngo yaba ikorana n’amashitani, igakura ingufu mu bitaramo by’umuziki, amafilime, ibiganiro bica kuri za televiziyo, umuziki w’amashusho n’ibindi.
Reba amashusho y’indirimbo ’Badilisha’:



















TANGA IGITEKEREZO