00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yakoze indirimbo y’icyunamo k’ubuhamya yahawe

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 8 April 2013 saa 01:45
Yasuwe :

Umuhanzi Jules Sentore nyuma y’aho yumvise ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byatumye akora indirimbo ivuga kuri bimwe mubyo uwo muryango wahuye nabyo muri icyo gihe.
Aganira na IGIHE, Jules yagize ati” uwo muryango ukimara kumbwira ubuhamya bahuye nabwo muri jenoside, byatumye numva nta bundi bufasha nabaha burenze kubitangamo ubutumwa kuri buri mu nyarwanda wese aho ari mbinyujije mu ndirimbo”. Yakomeje avuga bimwe mu byo yabwiwe, yagize ati”ni umuryango (…)

Umuhanzi Jules Sentore nyuma y’aho yumvise ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byatumye akora indirimbo ivuga kuri bimwe mubyo uwo muryango wahuye nabyo muri icyo gihe.

Aganira na IGIHE, Jules yagize ati” uwo muryango ukimara kumbwira ubuhamya bahuye nabwo muri jenoside, byatumye numva nta bundi bufasha nabaha burenze kubitangamo ubutumwa kuri buri mu nyarwanda wese aho ari mbinyujije mu ndirimbo”. Yakomeje avuga bimwe mu byo yabwiwe, yagize ati”ni umuryango interahamwe zaje zica umugabo nyuma zikajya ziza zigafata umugore w’uwo mugabo ku ngufu, nyuma ziza kugaruka zije kwica umwana w’uwo mugore kugirango ntakajye areba ibyo zikorera nyina, aho byaje gutuma uwo mugore azibwira ko yaziha amafaranga ariko nti zice umwana we, gusa nti byaje gukunda zaje kwica uwo mugore umwana ararokoka. Jules akomeza yifuriza abanyarwanda gukomeza kwiteza imbere ndetse tunarushaho guharanira kwigira.

Umva indirimbo "Urabintwari" ya Jules Sentore.

Prince umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda, wanafashije Jules Sentore gukora iyo ndirimbo yagize ati” iyi ndirimbo twayikoze tuyishyizeho umutima kuko harimo ubuhamya bushobora guhindura umuntu wese udafite imyumvire ijyanye n’icyerekezo dufite, akomeza yihanganisha abanyarwanda bose agira ati”twe nk’abanyarwanda turusheho kusa ikivi cy’abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi duharanira kwigira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages