00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Junior arahakana ko yirukanywe muri The Super Level

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 4 November 2012 saa 01:46
Yasuwe :

Umusore utunganya indirimbo (Producer) uzwi nka Junior arahakana amakuru avuga ko yaba yarirukanywe mu nzu itunganya muzika yitwa The Super Level, kuko ngo akihafite amasezerano y’amezi asaga 18.
Nyuma y’uko producer ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Washington agaragaye ari kumwe na nyir’inzu itunganya umuzika ya The Super Level bakunze kwita Richard, akaza no kugaragara akorera muri iyo nzu, hari abari batangiye kuvuga ko Junior ashobora kuba yarirukanywe.
Junior aganira na IGIHE ku (…)

Junior aganira na IGIHE ku wa Gatanu ku itariki ya 2 Ugushyingo yahakanye ko atirukanywe, ko nta na gahunda yo kumusimbuza Washington ihari. Ati”ninjye producer wa The Super Level, Washington ni ukujya aza agakora ibiraka gusa akagenda kuko asanzwe akorera mu gihugu cya Uganda.”

Junior asanga impungenge z’uko yaba yarirukanye atari impamo, ariko kandi nanone ngo ababivuga bashobora kuba barabikuye ku kubona aza kuhakorera. Yongeraho ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukorera muri The Super Level, ubu akaba amaze igihe kitageze ku mezi abiri atangiye gukora.

Ubusanzwe mbere iyo Washington yazaga gukorera mu Rwanda yakundaga gukorera mu nzu yitwa Big town y’umuraperi Bac-T.

Umwe mu bantu bakurikiranira hafi iby’iyi nzu utashatse ko tumuvuga izina avuga ko iyirukanwa rya Junior ryaba riri mu nzira, kuko ba nyiri The Super Level atishimira uko akora akazi, kandi ko yaba atubahiriza amasezerano yasinye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages