00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Just Family bagaragaje ko bagifite imbaraga nyuma yo gusigara ari babiri

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 January 2013 saa 09:34
Yasuwe :

Nyuma y’uko Bahati asezeye mu itsinda rya Just Family, iri tsinda ryashyize hanze indirimbo nshya iri mu njyana ya Afrobeat/Pop&techno yitwa “Icecekere”.
Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi ya Croidja na Jimmy, abahanzi babiri basigaye bagize iri tsinda.
Aganira na IGIHE, Croidja yavuze ko gusezera kwa Jimmy byabatunguye ariko ko bitari gutuma itsinda risenyuka nk’uko hari ababikekaga.
Croidja yavuze ko bafite imishinga y’indirimbo nyinshi bari gukoraho bakaba ngo bateganya ko (…)

Nyuma y’uko Bahati asezeye mu itsinda rya Just Family, iri tsinda ryashyize hanze indirimbo nshya iri mu njyana ya Afrobeat/Pop&techno yitwa “Icecekere”.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi ya Croidja na Jimmy, abahanzi babiri basigaye bagize iri tsinda.

Aganira na IGIHE, Croidja yavuze ko gusezera kwa Jimmy byabatunguye ariko ko bitari gutuma itsinda risenyuka nk’uko hari ababikekaga.

Croidja yavuze ko bafite imishinga y’indirimbo nyinshi bari gukoraho bakaba ngo bateganya ko zizamenyekana hose mu Rwanda.

Umva Indirimbo "Icecekere" Just Family yasohoye:

Aganira na IGIHE, Bahati yatangaje ko aretse umuziki kuko ngo asanga nta terambere awukuramo bityo ko ahisemo kuba umuntu usanzwe.

Ku ruhande rwa Just Family isigaye (Croidja na Jimmy), bavuga ko bafitanye ibibazo na Bahati mu gihe ariko we avuga ko nta bibazo afitanye na bo.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo Kim Kizito yasezeye muri Just Family avuga ko afite inshingano nyinshi zirenze umuziki.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages