00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi mu njyana nshya yise “Biroko”

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 15 March 2013 saa 09:31
Yasuwe :

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi, kuri ubu ari mu bahanzi 11 bazitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma SuperStar. Mu gihe bazaba batangiye roadshow za PGGSS afite injyana nshya yazanye izamufasha kugira abakunzi benshi ariyo yise “Biroko”.
Aganira na IGIHE, Kamichi yagize ati” iyo njyana nise “Biroko”, ni uburyo bwo kubyina, nzi neza ko izamfasha kugira abakunzi benshi bitewe nuko ibyinwa. Yakomeje avuga ko bigoye cyane kuba watwara igikombe mu bahanzi muba muhatanira (…)

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi, kuri ubu ari mu bahanzi 11 bazitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma SuperStar. Mu gihe bazaba batangiye roadshow za PGGSS afite injyana nshya yazanye izamufasha kugira abakunzi benshi ariyo yise “Biroko”.

Aganira na IGIHE, Kamichi yagize ati” iyo njyana nise “Biroko”, ni uburyo bwo kubyina, nzi neza ko izamfasha kugira abakunzi benshi bitewe nuko ibyinwa. Yakomeje avuga ko bigoye cyane kuba watwara igikombe mu bahanzi muba muhatanira umwanya umwe kandi muri 11, ariko nziko hasabwa ubwenjye ndetse n’ubushobozi, ariyo mpamvu nicaye nkasanga ngomba kugira ikintu gishya nzana kugirango ndusheho kugira abakunzi benshi ari nabo bazamfasha kugera kure”.

Kamichi ni umwe mu bahanzi baririmba injyana ya afrobeat hano mu Rwanda wanagize uruhare mukuzamura iyo njyana aho usanga kuri ubu benshi bakora iyo njyana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages