00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abavandimwe bane bakoze itsinda riririmba ’Reggae’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 21 December 2012 saa 11:47
Yasuwe :

Bashyigikiwe na se na nyina, abana bane bagize umuryango wa Kamere Antoine na Tuyisenge Jacqueline bahisemo kuririmba mu njyana ya Reggae ubu bakaba bamaze gushyira hanze Album yabo ya mbere bise ‘African children’ y’indirimbo 14.
Aba bavandimwe bavuga ko ubu basigaye bitwa ‘Strong Voice’, bamenyekanye cyane ku izina rya ‘Kidz Voice’, izina batangiranye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Dusabimana Heritier w’imyaka 25, (lead singer-bass guitar) wiga mu mwaka wa kabiri w’icungamutungo muri (…)

Bashyigikiwe na se na nyina, abana bane bagize umuryango wa Kamere Antoine na Tuyisenge Jacqueline bahisemo kuririmba mu njyana ya Reggae ubu bakaba bamaze gushyira hanze Album yabo ya mbere bise ‘African children’ y’indirimbo 14.

Abavandimwe bane ba Kids Voice

Aba bavandimwe bavuga ko ubu basigaye bitwa ‘Strong Voice’, bamenyekanye cyane ku izina rya ‘Kidz Voice’, izina batangiranye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Dusabimana Heritier w’imyaka 25, (lead singer-bass guitar) wiga mu mwaka wa kabiri w’icungamutungo muri Maunt Kenya Univesity, Nteziryayo Patrick w’imyaka 19 (Lead singer-lead guitar) urangije amashuri yisumbuye, Uwase Carine w’imyaka 21 (backing voice) Academy School i Gikondo, Niyigena Pacifique w’imyaka 15 (uvuza ingoma) wiga muri EPA-Gitega ni bo bagize ‘Strong Voice’.

Ucuranga

Baririmbana kandi n’abo bafitanye isano ya hafi mu muryango ari bo Uwimana Rachel (backing voice) wiga kuri EPA-Gitega, hamwe na Valens (keyboard) mubyara wabo wiga kuri St Joseph i Nyamirambo.

Baganira na IGIHE, bavuze ko batangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2006, batangira biga gucuranga ibikoresho bya muziki. Bongeraho ko baje gutangira kwigaragaza mu bitaramo muri 2008, kuri Stade Amahoro mu munsi mukuru w’umuziki.

Zimwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye ni nka ‘Mubyeyi’, ‘Amahoro’, ‘Reggae Prophets’, ‘Uhoraho Tabara’, ‘African Children’, bakaba banateganya gushyira hanze indirimbo bise ‘Ukuri’ bafatanyije n’umuhanzi w’Umubiligi.

Dusabimana Heritier avuga ko gutangiza iri tsinda byaturutse ku babyeyi babo bakundaga umuziki. Ati “Umuntu watumye dutangira kuririmba ni ‘Papa’, we yari afite gitari anafite igitekerezo cy’uko abana be bamenya gitari, nuko atugurira ibikoresho abona turabikunze bigera nyuma dutangira guhimba indirimbo zacu turavuga tuti nta mpamvu yo gukomeza gukora indirimbo z’abandi, dutangira dutyo ubuhanzi.”

Kids Voice bari kuririmba 'Regae'

Aba basore bavuga ariko ko bagifite imbogamizi y’uko amenshi mu maradiyo yo mu Rwanda adakunda gucuranga indirimbo zabo. Bavuga kandi ko abashoramari batarakangukira gushora imari mu muziki by’umwihariko uwa Live kuko ngo uhenda.

Kuba barahisemo kuririmba Reggae ngo ni uko ‘uyu muziki utanga ubutumwa,’ bakavuga ko bafite ubutumwa bifuza guha abantu. Bashimangira kandi ko bakunze injyana ya Reggae kuko ari ‘umuziki uramba udata ‘success’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages