Umuhanzi King James, aratangaza ko ubwo abagize itsinda Urban Boyz bamusabaga gusubiramo indirimbo ye “Biracyaza” bakayita “Ibitenge” yabifashe nk’ibisanzwe akumva nta kibazo. Iyi ndirimbo Urban Boyz bayisubiyemo mu njyana n’inganzo bimwe n’iby’indirimbo Biracyaza, ariko mu magambo atandukanye.
Mu ndirimbo “Ibitenge” harimo igitero kimwe King James aririmbamo, umujyanama wa Urban Boyz Muyoboke Alex akaba yarabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo cyaturutse kuri Urban Boyz.
Mu ndirimbo “Ibitenge” Urban Boyz baririmbana na Ama G the Black na King James, bakaririmba ku muhungu wakunze umukobwa akamufasha, akirya akimara akamugeza ku mibereho myiza ariko we akamunanira yigira mu buraya anagaragariza imico mibi umugabo we.
Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko yakiriye neza iki gitekerezo cyo gusubiramo iyi ndirimbo, ati “Si njye wabitekereje ariko byaranshimishije bambwiye ko bifuza kuyisubiramo”.
Indirimbo “Biracyaza” ya King James iri mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2012.



















TANGA IGITEKEREZO