Umuhanzi Kitoko Bibarwa uzwi cyane mu njyana ya Afrobeat, kuri ubu yaba yerekeje mu Bwongereza gukomerezayo amashuri ye.
Kitoko Bibarwa yahagurukanye n’indege ya saa kumi n’imwe za mugitondo ku itariki ya 29 Werurwe 2013. Kitoko ubusanzwe ni umuntu ukora gahunda ze bucece, aho udashobora kumenya icyo atekereza. Kugeza ubu amakuru dukesha umwe mu nshuti ze utifuje ko dutangaza amazina yagize ati” Kitoko yari amaze iminsi yiruka kuri “Scholarship” yo kujya kwiga hanze, ejo bundi rero nibwo ba mwemereye ko yajya kwiga mu Bwongereza.
Kitoko yinjiye muri muzika atararangiza amashuri ye yisumbuye, aho ayarangirije yakomeje muzika hanyuma anatangira kwiga muri Kaminuza ya UNILAK.
Amakuru atugeraho ni uko yajyanye amajwi y’indirimbo nshya yari yakoze ariko ngo akazayisohorera rimwe n’amashusho azakorera mu Bwongereza.
Reba amashusho y’indirmbo "Bananiye" ya Kitoko
Kugeza ubu ntituramenya neza aho Kitoko agiye kwiga.



















TANGA IGITEKEREZO