00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yoroje imiryango 11 y’impfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 11 April 2013 saa 07:04
Yasuwe :

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatanze ihene ku miryango 11 y’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside.
Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2013, nibwo Knowless yerekeje mu kagari ka Nkomero umurenge wa Mukingo akarere ka Nyanza aho yafashije imiryango igera kuri 11 y’impfubyi zibana, ndetse n’abapfakazi. Knowless yaje gutanga n’imifuka 11 y’umuceri, amavuta yo guteka ndetse n’amasabune.
Aganira na (…)

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless, muri iki gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yatanze ihene ku miryango 11 y’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside.

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2013, nibwo Knowless yerekeje mu kagari ka Nkomero umurenge wa Mukingo akarere ka Nyanza aho yafashije imiryango igera kuri 11 y’impfubyi zibana, ndetse n’abapfakazi. Knowless yaje gutanga n’imifuka 11 y’umuceri, amavuta yo guteka ndetse n’amasabune.

Aganira na IGIHE, Knowless yavuze ko impamvu atahereye mu mujyi wa Kigali ari uko n’izindi mpfubyi n’abapfakazi bo mu zindi ntara bakwiye kwibukwa. Akomeza avuga ko igikorwa yakoze azajya agikora buri mwaka uko azajya abona ubushobozi.

Kanyamibwa Emmanuel uhagarariye abacitse ku icumu mu kagari ka Nkomero, yadutangarije ko ibyishimo ari byose kuba bafite abantu babatekerezaho muri ibi bihe biba bitoroshye. Yagize ati: “Ntabwo wakumva uburyo ibyishimo ari byinshi. Gusa Imana ibe ariyo izasubiza Knowless aho yakuye”.

Abajijwe ubuzima babayemo muri iki gihe, yagize ati: “Nta bibazo twe dukunda guhura na byo, ibyo tubona ni ibigaragara no ku bandi batacitse ku icumu”.

Jean Pierre Nkundiye, umuyobozi w’umurenge wa Mukingo, abajijwe uko bakiriye iki gikorwa cya Knowless ndetse n’uko impfubyi n’abapfakazi babayeho, yagize ati: “Muri rusange turashimira Butera Knowless kuba yarafashe umwanya we, akibuka ko hariho abantu batameze neza muri iyi minsi twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19. Ibi byerekana umuntu ufite umutima w’impuhwe, naho ibirebana n’impfubyi ndetse n’abapfakazi nta bibazo bikunda kugaragara muri uyu murenge wa Mukingo, ikibazo cyakundaga kugaragara ni ikibazo cy’amacumbi, ariko kugeza ubu na cyo kirimo kugenda gikemuka gahogahoro.”

Muri urwo rugendo Knowless yaherekejwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ari bo Dream Boys na Christopher.

Amwe mu mafoto yaranze icyo gikorwa:

Ihene Knowless yatanze
Knowless yari agiye gutanga ihene
Knowless atanga ibikoresho
Imodoka yatwaye ibintu
Imodoka yatwaye Knowless n'abakunzi be
Imodoka yazanye ibiryo
Abafashijwe na Knowless
Christopher ari kumwe na bagenzi be ndetse n'impfubyi zasuwe
Impfubyi n'abapfakazi basuwe
Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Knowless arikumwe n'umuyobozi wa Mukingo
Jean Pierre umuyobozi w'umurenge wa Mukingo
Knowless avuga ijambo
Ishavu ryari ryose
Knowless atwaye ururabo
Urwibutso rw'umurenge wa Mukingo
Platini wa Dram Boys yari yumiwe
Ururabo Knowless yashyize ahashyinguye imibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages