Kuri ubu umuhanzi w’Umuyarwanda Nyungura Corneille arakora indirimbo nshya afatanyije na Marco Volcy. uyu muhanzi ubwe yavuze iby’iyi albumu ya 6 abinyujije ku mbuga za internet zihurirwaho n’abantu benshi.
Amakuru dukesha chartsinfrance.net avuga ko abakunzi be b’i Paris bazaboneraho kumva indirimbo ze nshya muri konseri ategura gukorera mu nzu mberabyombi ya Olympia ku wa 12 Ugushyingo.
Nyuma yaho arangirije albumu ye ya gatanu “Les inseparables”, umuririmbyi Corneille ntiyicaye. Yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa Twitter atangaza ko ahugiye mu gutunganya ibihangano byo mu gihe kizaza afatanyije na Marco Volcy.
Corneille yagize ati ”Nta muhanzi wari ukwiye kuvuga nk’ibi ariko mfatanyije na Marco Volcy turimo turategura kubaka izina muri album y’ubutaha”.
Corneille yafatanyije na Volcy ubwo yamuhariraga igice cya mbere muri konseri yabereye i Bataclan ngo akiririmbemo.



















TANGA IGITEKEREZO