N’ubwo hari abagiye bayibazaho byinshi kuko itagaragaraga cyane, nyuma y’imyaka 35 ishinzwe Korali Hoziyana ku nshuro ya mbere igiye kumurika ‘album’ ya cumi y’indirimbo zayo z’amajwi.
Korali Hoziyana bavuga ko igihe cyose babayeho batigeze bakorera ku mugaragaro cyane, ariko ubu ngo igihe ni iki kugira ngo bagaragare banakorana n’itangazamakuru.
Gushyira ahagaragara ‘album’ ya 10 bizabera mu gitaramo kizaba ku wa 17 Gashyantare 2013 i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.
Korali Hoziyana yavutse mu 1978 yitwa Korali Gasave mu itorero rya ADEPR Gasave ku Gisozi.
Urusengero rwa Nyarugenge rumaze kuzura mu 1980 ni bwo yatangiye umurimo ari abaririmbyi bagera kuri 20, ari na bwo iyi korali yaje kwitwa Hoziyana itangira umurimo ubwo ikoresha amapendo n’ingoma za kinyarwanda.
Mu 1980 Hoziyana yakoze ‘album’ ya mbere yitwa "Maranatha". Nyuma yaje kugura ibyuma bya ‘Orchestre’ yitwaga ’Vox Montana’ yabaga ku Kimisagara, abacuranzi b’iyi Orchestre’ bakajya bayicurangira nyuma yo kwinjira muri ADEPR. Icyo gihe kuri ADEPR Nyarugenge habaga abakirisito bake, ariko nyuma yo kugura ibikoresho bya muzika kwa Hoziyana bariyongereye.
Korali Hoziyana ubu ngo irashaka gutangiza umushinga uzajya ubaha inyungu izabafasha, dore ko kuri ubu imaze kugira abaririmbyi 124.



















TANGA IGITEKEREZO