Jay Polly utaratowe mu bahanzi 11 bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3, abakunzi be hirya no hino bakabyibazaho, umujyanama we avuga ko byatewe n’inzika abanyamakuru batora bamugiriye kuko yigeze kubatuka.
Jay Polly yigeze kumvikana mu itangazamakuru ubwo yigeze yari yavuzweho ko yagiye muri Kenya akoresheje impapuro z’impimbano, agarutse mu Rwanda yabibazwaho akavuga ko abanyamakuru bamusebya ari “amadebe”
Umujyanama wa Jay Polly (Manager) , Uwera Jean Maurice , yatangarije IGIHE ko kuba Jay Polly ataratowe mu bahanzi 11 bazahatana muri PGGSS 3, yahisemo atarenganya abayobozi bayo. Yagize ati” Ntabwo byatubabaje ahubwo byaradusekeje cyane, kuko byerekanye ko byatewe n’abanyamakuru ngo si ukuvuga ko ya hanze adafite abafana benshi banyurwa n’indirimbo ze.
Uwera agaragaza ko byaturutse ku banyamakuru batamukunda, byerekana ko showbiz yo mu Rwanda ikiri hasi, niba habamo amarangamutima bakaba hari abagitsira ko yavuze ijambo “ idebe”
Abajijwe niba aribyo abona Jay Polly yaba yarazize yagize ati ”Reka nkuhe urugero, Jay Polly yagiye Serena avuye kuri sitade muri Fespad kuhataramira, ariko yahavuye abakunzi be banze ko agenda bagishaka ko akomeza kubataramira, ageze Serena bati ntabwo wagaragaye muri PGGSS 3, Ese murabona Bralirwa yari yamutanze nk’umukandida ushobora guhatanira iryo rushanwa yari yibeshye?
Uwera Jean Maurice akomeza avuga ko abanyamakuru aribo bazamura umuhanzi aho yakazamuwe n’urukundo abakunzi be bamwereka cyangwa ibikorwa akora, atanga urugero kuri Man Martin washyize ahagaragara album ye yise “My Destiny” ikishimirwa n’ abantu benshi nyamara nawe akaba ataragaragaye mu bahanzi 11 bazahatana muri PGGSS 3.
Twagerageje gushaka uko twavugana na Jay Polly ariko itumanaho rikomeza kwanga.


















TANGA IGITEKEREZO