Kuba salsa ubusanzwe ari imbyino y’abantu babiri badahuje igitsina, mu mibyinire yayo umuhungu akaba ari we uyobora umukobwa kandi hakanagaragaramo kugwatirana bikabije, ibi bituma benshi bibwira ko uwo wayibyinisha neza atagucika. Ariko ngo si uko bimeze nk’uko inararibonye muri iyi mbyino yabidutangarije.
IGIHE yabitangarijwe n’umubyinnyi wa salsa, Rudahunga Jimmy yavuze ko nta wagukundira gusa ko wamubyinishije neza.
Yagize ati: “Salsa ni imbyino nk’izindi, ntiwagotesha utagushaka cyangwa ngo ugoteshwe n’uwo udashaka. Nk’izindi mbyino iyo ugiye kubyinana n’umuntu wiyumvamo, hari uburyo umubyinisha butandukanye n’ubwo ubyinishamo abandi. Ariko ntacyo byatanga mudasanzwe mwiyumvanamo.”
Yongeyeho ko nawe ku giti cye hari abo yiyumvagamo yabyinishije kandi akababyinisha neza ku buryo iyo baba ari abari kumukundira imibyinire nta kabuza bari kumukunda, ariko ngo nti byagize icyo bitanga kuko ntawagukundira imibyinire yawe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO