Ahagana saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Mutarama 2012, nibwo utunganya umuziki Lick Lick, yerekeje mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanywe n’impamvu z’amasomo.
Mu kiganiro n’umuvandimwe we Josue Kalinijabo wanamuherekeje ku kibuga cy’indege yatangarije IGIHE.com ko Lick Lick azamara imyaka itatu muri Amerika yiga ibijyanye na muzika.
Uyu muvandimwe wa Lick Lick yakomeje avuga ko mukuru we ari we wagize uruhare runini mu kwishakira ishuri n’uburyo yagera aho agomba kwigira, atari umunyamakuru Murenzi cyangwa abahanzi Meddy na K8 Kavuyo nk’uko hari abantu bakunze kubivuga, gusa akavuga ko bari basanzwe bavugana cyane nk’inshuti ze za hafi kandi ziri ku mugabane yateganyaga kwigaho.
Kitoko, umwe mu bahanzi bakoranye na Lick Lick yatangarije IGIHE.com ko uyu mu producer yifuje kujya kera muri Amerika nk’uko yakundaga kubimubwira mu biganiro bagiranaga. Yagize ati:”Yajyaga ambwira ko azerekeza muri Amerika kwiga iby’umuziki kuva tutarakorana n’indirimbo "Bella" numvaga abyishimira”.
Kitoko avuga kandi ko n’ubwo hari ibihangano agiye atararangiza kumukorera nta kibazo bizateza kuko ari we utarakunze kubona umwanya ngo ajye kubirangiza. Akanishimira kandi ko agiye kwiyungura ubumenyi akazagaruka hari byinshi ahindura mu muziki nyarwanda.
Lick Lick akimara kugenda, abahanzi batandukanye bamwifurije kuzagira amahirwe mu rugendo rwe, babinyujije kuri Facebook. Urugero ni nka Kamichi wagize uti:”Bye bye Lick Lick, uri mu bantu ba mbere bangiriye akamaro kuva navuka. Ndizera ko tuzabonana mu gihe kizaza”.
Naho Uncle Austin we yagize ati:”Bye Lick Lick, urugendo rwiza kandi nzagukumbura mbure uko ngira tuu…”. Umuhanzi Passy wo muri TNP we yagize ati:”Warakoze cyane umusaza Lick, kandi Imana izabane nawe”.
Ku rukuta rwa Facebook ye, Lick Lick yasize atangaje indirimbo 10 yakoze zamushimishije kurusha izindi. Izo akaba ari Bella ya Dream Boyz na Kitoko, Aho Ruzingiye ya Kamichi, Mumutashye ya Dream Boyz na Jay Polly, Ibihe Byose ya Uncle Austin, Mama Rwanda ya Fireman na Kamichi, That Love ya Two 4Real na Ozzy, Iwacu ya Jay Polly na Nkutekerezaho ya Mako Nikoshwa.
Uretse Producer Lick Lick ugiye muri Amerika, mu minsi ya vuba na mugenzi we Producer Pastor P azerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa gukomerezayo umurimo yari asanzwe akorera mu Rwanda wo gutunganya umuziki.


















TANGA IGITEKEREZO