00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil P yegukanye igihembo nk’umuhanzi nyafurika uba muri diaspora

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 February 2013 saa 12:40
Yasuwe :

Umuraperi nyarwanda Lil P uba mu Bwongereza, yashyize ahagaragara amwe mu mafoto y’igihembo cy’umuhanzi w’umugabo aheruka kwegukana mu ntangiriro za Mutarama 2013 mu bihembo bya ADA (African Djs and Artists Awards).
Aganira na IGIHE, Lil P yavuze ko atabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo kuko yari ari mu bitaramo, ariko ngo ashimira cyane abamutoye kugira ngo abasha kwegukana iki gihembo.
Abahantanaga na Lil P barimo abahanzi nka Ogga Katalogu, Dockemen and Bedrock, Kb Smith, (…)

Umuraperi nyarwanda Lil P uba mu Bwongereza, yashyize ahagaragara amwe mu mafoto y’igihembo cy’umuhanzi w’umugabo aheruka kwegukana mu ntangiriro za Mutarama 2013 mu bihembo bya ADA (African Djs and Artists Awards).

Aganira na IGIHE, Lil P yavuze ko atabashije kwitabira umuhango wo gutanga ibihembo kuko yari ari mu bitaramo, ariko ngo ashimira cyane abamutoye kugira ngo abasha kwegukana iki gihembo.

Abahantanaga na Lil P barimo abahanzi nka Ogga Katalogu, Dockemen and Bedrock, Kb Smith, Silvaa King, Decibel, Pitsho Mabuza na Ar Mulah.

Uretse iki cyiciro cy’umuhanzi w’Umunyafurika w’umugabo witwaye neza, ibindi byiciro biriho ni nk’umu DJ w’Umunyafurika witwaye neza, umu DJ mwiza mu tubyiniro mu njyana ya Dancehall n’umuhanzi w’Umunyafurika w’umugore.

Mu kugaragaza ibyishimo bye, Lil P yabwiye IGIHE ko asanga iyi ari intangiriro nziza y’umwaka wa 2013 yegukana ibihembo.

Lil P uheruka mu Rwanda muri Nzeri 2012, azwi cyane mu ndirimbo “Ngwino Nkwereke” yaririmbanye na Ciney. Akorera ibikorwa bye by’ubuhanzi mu Bwongereza aho abana na se.

Mu 2010 Lil P yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’Umunyafurika uba muri Diaspora yo mu Bwongereza, ahanini biturutse ku ndirimbo ye Black Monalissa yaririmbanye na Ali Kiba.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages