Umuraperi w’Umunyamerika Lil Wayne, ubusanzwe witwa Dwayne Michael Carter, Jr., yaciye agahigo ko kugira indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zikagurwa cyane zigaragara ku rutonde rwa Billboard Hot 100 chart rugaragaza indirimbo zikunzwe buri cyumweru muri Amerika.
Billboard Magazine Ikora izi ntonde rwatangaje ko ibi Lil Wayne yabigezeho, kuko yagaragayemo inshuro 109 mu gihe Elvis Presley we yari yaragaragayemo mu ndirimbo 108.
Indirimbo yitwa “Celebration”, ari kumwe na Chris Brown, Tyga na Wiz Khalifa ikaba ari yo yatumye Lil Wayne abasha guca ako gahigo kuko ari yo yamufashisje kuzuza umubare wa 109.
Elvis Presley wari uri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde afite indirimbo zagiye zikundwa nka “Heartbreak Hotel”, “Don’t be Cruel” , “Hound Dog”, mu myaka y’ahagana mu 1958.
Izigera kuri 39% by’indirimbo za Lil Wayne zagiye zigera muri Billboard Hot 100 chart.
Indirimbo 17 za Lil Wayne zagiye zisimburanwa mu myanya 10 ya mbere mu gihe Elvis Presley we yagizemo indirimbo 25.
Indirimbo ya mbere yaje kuri uru rutonde ni "Poor Little Fool" ya Ricky Nelson hari tariki ya 4 Nyakanga 1958. Indirimbo "One More Night" y’itsinda Maroon 5 ni yo ubu iri ku mwanya wa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO