Nzamwita Joseph Olivier uzwi cyane ku izina rya M1 ni umuhanzi ukora injyana ya Dancehall ndetse na Afrobeat hano mu Rwanda. Kuri ubu ngo yaba amaze kuvumbura ko impamvu indirimbo ze zidakinwa cyane ari uko wenda yaba atazisengera.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, M1 yagize ati”ndahamya ko nkora neza indirimbo ariko nkabona ntatera imbere kubera ko hari abo nshyira indirimbo zange ntibazikine ndetse hagira n’abazikina bakabahamagara bababuza kuzikina. Bamwe mu bafana banjye bibaza impamvu ntatera imbere kandi nyamara mfite impano.
M1 aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Ikizungerezi” ikaba ari indirimbo yakoreye mu gihugu cya Uganda ari naho asanzwe akorera indirimbo.
Reba amashusho y’indirimbo "Ikizungerezi" ya M1.



















TANGA IGITEKEREZO