00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makanyaga yashimishije mu gitaramo abatuye i Buruseli

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 4 March 2013 saa 09:44
Yasuwe :

Nyuma y’ubutumire bwa “Team Production” na Diaspora Nyarwanda y’i Buruseli (DRB - RUGARI – Bruxelles), umuhanzi Makanyaga Abdoul yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mujyi wa Buruseli kuwa 2 Werurwe 2013, baranezerwa.
Igitaramo cy’umwimerere cya Makanyaga, cyari mu njyana nyarwanda za kera, aririmba an’\acuranga nta kuririrmbira kuri CD (live music), hakoreshwa ibyuma by’umuziki biherekejwe n’amajwi.
Justin Karekezi, umwe mu bateguye icyo gitaramo, yatangarije IGIHE ko yishimye (…)

Nyuma y’ubutumire bwa “Team Production” na Diaspora Nyarwanda y’i Buruseli (DRB - RUGARI – Bruxelles), umuhanzi Makanyaga Abdoul yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mujyi wa Buruseli kuwa 2 Werurwe 2013, baranezerwa.

Igitaramo cy’umwimerere cya Makanyaga, cyari mu njyana nyarwanda za kera, aririmba an’\acuranga nta kuririrmbira kuri CD (live music), hakoreshwa ibyuma by’umuziki biherekejwe n’amajwi.

Muyango(ibumoso), Makanyaga, Kipeti na Gilbert Condo(iburyo)

Justin Karekezi, umwe mu bateguye icyo gitaramo, yatangarije IGIHE ko yishimye cyane kubona uburyo Abanyarwanda n’inshuti zabo banejejejwe na Makanyaga mu mujyi wa Buruseli.

Karekezi avuga ko yifuza ko Makanyaga yazajya atumirwa byibura rimwe mu mwaka.

Igitaramo cya Makanyaga, cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert , agaragaza ko yishimiye uburyo cyahuje Abanyarwanda mu busabane, ati “ Kuri njye ni ishema ry’igihugu, guteranira ahantu nkaha i Buruseli tugataramirwa n’umuhanzi uvuye mu Rwanda, byerekana ko Abanyarwanda bakomeje kwihesha agaciro kandi bakomeje no gusigasira umuco wabo ugaragarira mu bitaramo biba birimo ubutumwa bukomeye bw’abahanzi baba bahuje abantu b’ingeri zose.”

Masozera yavuze ko ari ibyo kwishimira uburyo Abanyarwanda batarama bitandukanye cyane n’indi mico y’amahanga, aho usanga mu busabane bwabo barangwa n’ ubwubahane n’ubwitonzi , bitababuza kwidagadura.
Makanyaga yafashijwe n’abandi bahanzi barimo Suzanne Nyiranyamibwa, Nyiratunga Alphonsine, Ben Ngabo Kipeti baherekejwe n’ikipe y’abacuranzi benshi, buri munyarwanda wari uraho ashimishwa no kumva indirimbo zibakumbuza injyana ya kinyarwanda ikora ku mutima .

Nyuma y’igitaramo Makanyaga yatangarije IGIHE ko yishimira ukuntu abantu bagikunda ibihangano bye kabone n’ indirimbo ye ya mbere yasohoye mu myaka 40 ishize ikanyura kuri Radiyo Rwanda mu mwaka w’1973.

Makanyaga kuva igitaramo gitangira kugeza kirangiye, yagaragaje ko yari agishaka gukomeza gususurutsa abantu. Umwe mu bahanzi bamufashije Muyango yagize ati “Makanyaga ni umuhanga kandi ntiyinubira kuririmba bigaragaza ubuhanga n’uburambe ndetse no kwiyizera mu mwuga.”

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, ashimira umuhanzi Makanyaga uko yataramiye Abanyarwanda n'inshuti zabo bo mu Bubiligi
Abari mu gitaramo bishimye barahaguruka barabyina
Abandi bahanzi bitabiriye igitaramo cya Makanyaga
Justin Karekezi ibumoso bwa Makanyaga na Nadine Nduwumwe. bamwe mu bateguye igitaramo bashimira Umuhanzi Makanyaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages