00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masamba asanga Daniel Ngarukiye agifite byinshi byo kwiga

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 19 February 2013 saa 08:59
Yasuwe :

Umuhanzi Intore Masamba urimo kugenda agaruka cyane mu muziki gakondo nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana, asanga umusore Ngarukiye Daniel afite ejo hazaza heza, ariko gukundwa afite muri iki gihe bidakwiye kumushuka kuko agifite byinshi byo kwiga.
Ngarukiye Daniel yamenyekanye cyane mu ndirimbo ikunzwe muri iki gihe n’ingeri zose z’Abanyarwanda batari bake yise “Why did she lie to me” (http://www.youtube.com/watch?v=6e_214OYkEc), by’umwihariko ariko ikaba inakunzwe cyane (…)

Umuhanzi Intore Masamba urimo kugenda agaruka cyane mu muziki gakondo nyuma y’uko umubyeyi we yitabye Imana, asanga umusore Ngarukiye Daniel afite ejo hazaza heza, ariko gukundwa afite muri iki gihe bidakwiye kumushuka kuko agifite byinshi byo kwiga.

Ngarukiye Daniel yamenyekanye cyane mu ndirimbo ikunzwe muri iki gihe n’ingeri zose z’Abanyarwanda batari bake yise “Why did she lie to me” (http://www.youtube.com/watch?v=6e_214OYkEc), by’umwihariko ariko ikaba inakunzwe cyane n’abanyamahanga bavuga ururimi rw’icyongereza.

Masamba Intore

Masamba avuga ko uyu ari umwana wirerewe na Se, nyakwigendera Sentore, ku buryo bamufata nk’umwana mu muryango wabo. By’umwihariko ariko ngo ni umwana ufite ejo hazaza heza, ukiri muto kandi ucuranga neza ariko kandi ugifite byinshi byo kwiga kuko ataragera ku rwego yakwizera ko yarangije.

Masamba ati “Haracyarimo akazi kenshi kabone n’ubwo yize neza, yakuriye mu maboko meza, afite ejo hazaza heza cyane. Aragenda azana udushya muri uyu muziki w’inanga, kuko afitemo umwihariko kandi mwiza.”

Daniel Ngarukiye

Akomeza avuga ko byakabereye n’isomo abandi bahanzi bakiri bato batangira umuziki kujya bakura bumva abahanzi babanjirije nka ba Rujindiri, Munzeze n’abandi ariko bajya gutangira gukora umuziki wabo bagashaka umwihariko wabo bwite.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages