00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mc Mahoniboni yasohoreye indirimbo mu Buholandi

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 6 November 2012 saa 05:31
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu avuye mu rw’imisozi igihumbi, Mc Mahoniboni yongeye gusohora indirimbo yakoreye mu BuhoLandi aho atuye.
Mc Mahoniboni ufatwa nk’umuhanzi wabashije gukundisha Abanyarwanda injyana ya Hip Hop yavuye mu Rwanda mu 2007, yerekeza ku mugabane w’i Burayi mu Buhorandi. Gusa abantu basigara bibaza impamvu aho agereyeyo atakomeje gusohora indirimbo ku muvuduko nk’uwo yari ariho mbere y’uko agenda.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo indirimbo za Mc Mahoniboni zongeye (…)

Nyuma y’imyaka itanu avuye mu rw’imisozi igihumbi, Mc Mahoniboni yongeye gusohora indirimbo yakoreye mu BuhoLandi aho atuye.

Mc Mahoniboni ufatwa nk’umuhanzi wabashije gukundisha Abanyarwanda injyana ya Hip Hop yavuye mu Rwanda mu 2007, yerekeza ku mugabane w’i Burayi mu Buhorandi. Gusa abantu basigara bibaza impamvu aho agereyeyo atakomeje gusohora indirimbo ku muvuduko nk’uwo yari ariho mbere y’uko agenda.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo indirimbo za Mc Mahoniboni zongeye kumvikana mu mujyi wa Kigali, harimo iyo yise “Nkafata, Twubake akazoza”, ariko yongeye no gusubiramo indirimbo ye “Twihane”.

N’ubwo izi ndirimbo akomeza gusubiramo ko zakorewe i Amsterdam mu murwa mukuru w’igihugu w’u Buholandi, nta tandukaniro rikomeye n’izo yakoraga akiri mu Rwanda.

Kugeza ubu IGIHE ntiturabasha kuvugana na we turacyabigerageza, ariko umusore umwe uri hano i Kigali ukunze kuvugana na we, yadutangarije ko Mc Mahoniboni agiye kongera gushyira ingufu mu mpano ye y’ubuhanzi.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Twubake By Mc Mahoniboni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages