00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico agiye kujyana Diamond mu nkiko

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 3 April 2013 saa 09:47
Yasuwe :

Nyuma y’uko Diamond atitabiriye igitaramo yari yamutumiyemo ndetse ntanamusubize amafaranga yari yamaze kumwishyura, Mico agiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.
Ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo ze wa mbere, umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat Prosper ‘Mico The Best’ Turatsinze yari yatumiyemo Diamond Platinumz, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, ariko bizamkurangira amutengushye kuko igitaramo cyari kigera ku musozo atahageze, ndetse akinibereye mu gihugu cye, kandi yari (…)

Nyuma y’uko Diamond atitabiriye igitaramo yari yamutumiyemo ndetse ntanamusubize amafaranga yari yamaze kumwishyura, Mico agiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Ubwo yamurikaga umuzingo w’indirimbo ze wa mbere, umuhanzi uririmba mu njyana ya Afrobeat Prosper ‘Mico The Best’ Turatsinze yari yatumiyemo Diamond Platinumz, umuhanzi ukomoka muri Tanzania, ariko bizamkurangira amutengushye kuko igitaramo cyari kigera ku musozo atahageze, ndetse akinibereye mu gihugu cye, kandi yari yaramaze kwishyurwa amwe mu mafaranga bari bemeranyijweho.

Diamond Platnumz, Tanzania

Mico yasabye Diamond kumusubiza ayo yari yamwishyuye, ariko amubera ibamba, bigera n’aho yitabaza ambasade ya Tanzania mu Rwanda nabwo Diamond akomeza kumwigarama ndetse asaba ko Mico yajyana icyo kibazo mu nkiko kigakemurirwa mu mategeko.

Aganira na IGIHE, Mico ati, “Nagerageje kumvikana na Diamond, ampindura umusazi bituma nitabaza amasade y’igihugu cye mu Rwanda, bamwumvisha amakose ye bamusaba kunyira kuko mfite impapuro zose zihamya ko namuhaye amafaranga, dore ko ngo atari n’ubwa mbere akoze ubuhemu nk’ubu, ariko aranga afunga umutwe.”

Yakomeje avuga ko bamugiriye inama yo kwitabaza inkiko nk’uko na we ubwe abyifuza kugira ngo amategeko abakiranure, gusa akaba azitiweho gake na gahunda z’ibikorwa bya PGGSS 3 kugira ngo ajye I Dar es Salaam.

Mico The best ni umwe mu bahanzi 11 bazitabira amarushanwa ya PGGSS 3.

Umva hano indirimbo bakoranye hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages